RFL
Kigali

Perezida Kagame yakomoje kuri Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente ukomoka muri Gakenke

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/07/2024 18:51
0


Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yiyamamarije kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.



Ubwo yagezaga imigabo n’imigambi bye ku baturage bo mu Karere ka Gakenke, Kandida-Perezida Paul Kagame yanaboneyeho kubasaba gukomeza gushyigikira Minisitiri w’Intebe nawe ukomoka muri aka Karere kugira ngo ibikorwa by'iterambere bagezwaho bizakomeze kwihutishwa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke, aho yakiranwe urugwiro mu ndirimbo zimuvuga ibigwi n'amajwi y'abaturage ibihumbi amagana, bavuga ko bazamutora 100%.

Akomoza kuri Minisitiri w'Intebe, Dr. Eduard Ngirente, Perezida Kagame yagize ati: "Banambwiye ngo na Minisitiri w'Intebe uri hano nawe ngo ava muri Gakenke hano! Ubwo se we yabereye Minisitiri w'Intebe ubusa? Ubwo ntimuzamushyigikira nawe tugafatanya, ibyo mugomba kugezwaho bikihuta bikabageraho vuba?"

Ibyo yabigarutseho ubwo yabwiraga abatuye muri Gakenke n'abandi bari bahateraniye ko abafitiye icyizere ko ibintu byose mu matora bizagenda neza nk'uko bikwiye.

Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze ko gutora FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, ari ukujya mbere mu rugendo rugana ku majyambere.

Ati “Mwebwe rero, hagati yanyu mumaze kwiyubaka, kwiyubakamo ubushobozi, abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba rero gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere. 

Ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga, iki tugiyemo cyaba ari cyo kitubera imbogamizi. Ahubwo kwa gutera igikumwe, bisobanuye ngo turakomeye, turiteguye gukora ibyiza n’ibindi biduteza imbere.”

Ku ya 30 Kanama 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma nshya yasimbuye iyari icyuye igihe yari iyobowe na Anastase Murekezi.

Akarere ka Gakenke, kabaye site ya 16 Kandida-Perezida Paul Kagame yiyamamarijeho nyuma yo kuzenguruka hirya no hino mu Gihugu, asanga Abanyarwanda aho bari akabagezaho imigabo n’imigambi bye, ari na ko abasaba kuzamutorera kuyobora u Rwanda kugira ngo abishyire mu bikorwa.

Amateka avunaguye ya Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard:

Dr Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Matovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

Dr. Ngirente ufite imyaka 44 yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr Ngirente ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2016 yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.



Kandida-Perezida Paul Kagame yabwiye abanya-Gakenke ko bagomba gushyigikira Minisitiri w'Intebe cyane ko bakomoka hamwe 


Minisitiri w'Intebe Dr. Eduard Ngirente akomoka mu Karere ka Gakenke, aho Paul Kagame yiyamamarije uyu munsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND