Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Joshua ni izina rihabwa
umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu giheburayo aho risobanura ngo Imana ni
agakiza. Bamwe bamwita Josuee, Joshuah, Yosuwa n’ayandi.
Bimwe mu biranga ba
Joshua:
Ni umuntu udapfa
kwihangana kandi ni gake ushobora kumubona aseka, bityo bigatuma hari abatekereza ko ahorana ibintu
bitagenda neza muri we.
Akunda gutegwa amatwi,
kubahwa ndetse akanakunda abantu bamushimira ibyo akora.
Akunda kurimba no
kugaragara neza, akaba umuntu ukunda ibintu bikozwe neza.
Ni umuntu uzi gutera
amatsiko abandi, mbere yo kugira icyo akubwira arabanza akareka ugacyeka.
Ni umuntu ukunda
amafaranga, akayagundira cyane biragoye kuba wamukuraho ifaranga.
Iyo yagukunze aguha
agaciro cyane n'iyo waba wowe utabyitayeho.
Akunda umuryango we
ndetse ahora yiteguye kuwufasha, akawuha ibyo ukeneye byose ariko ntapfe kuwuha amafaranga.
Ni umuntu wigirira
icyizere cyane agahora yumva ko atandukanye n’abandi.
Ubutunzi bwe ntiwapfa kubumenya
kubera gukunda amafaranga nta n’umwe aba yifuza ko yamenya ko ayafite n’ibyo
agura byose abigura mu ibanga.
Ni umuntu utita ku
mategeko yashyizweho n’abandi ariko we ayo yishyiriyeho aba yumva abandi
bayubahiriza.
Akunda kuba umwarimu,
umunyamakuru, umujyanama, umunyamuziki n’ibindi bituma ahura n’abantu
benshi.
Muri ba Joshua b'ibyamamare harimo:
Ishimwe Joshua: Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Joshua Selman: Uyu azwi nka Apostle Joshua, akaba ari umukozi w'Imana ukomeye cyane muri Nigeria.
Joshua Bassett: Ni umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi w'umunyamerika.
Joshua Kimmich: Ni umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka mu Budage wabigize umwuga, akaba akinira ikipe ya Bayern Munich ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Budage.
Joshua Baraka: Ni umuhanzi ukomoka muri Uganda.
TANGA IGITECYEREZO