RURA
Kigali

Rudeboy yagiriye abagabo inama yo gushaka abagore bakize

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/07/2024 15:16
0


Umuhanzi Rudeboy wo mu itsinda rya 'P-Square', yakomoje ku by'abakobwa bifuza abagabo bakize ahubwo abagira inama bagenzi be yo guhitamo nabo abagore bayafite.



Paul Okoye uzwi nka Rudeboy mu muziki, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria yagiriye abagabo inama yo gushikama bagashaka amafaranga, bamara kuyabona nabo bakishakira abagore b’abakire, bagaca agasuzuguro k’abakobwa bahora bavuga ko bazashaka abagabo b’abakire bakabahindurira ubuzima.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu itsinda rya 'P Square', avuga ko abakobwa b’iyi minsi mbere y’uko bajya mu rukundo cyangwa gushyingiranwa n’umusore babanza kureba ubushobozi afite mu buryo bw’amafaranga.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yabwiye abagabo ko mu gihe babonye amafaranga nabo bagomba gushaka abagore bakize, bityo umuntu wese akumva ko agomba gukora adategereje amakiriro ku bandi.

Ati:"Ikigero bagezeho bakomeza kuvuga ko umugabo agomba kuba afite amafaranga mbere y’uko bakundana cyangwa bashyingiranwa biteye ubwoba.

"Muhindure ibyo muvuga, mushake amafaranga, hanyuma muzashake abakobwa nabo bakize. Buri wese agomba kuyashaka."

Umuhanzi Rudeboy yagiriye inama abagabo yo gushaka abagore bafite amafaranga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND