Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Gildas ni izina rihabwa
umwana w’umuhungu, rikomoka mu rurimi rwa ‘Welsh’ rukoreshwa mu majyepfo
y’uburengerazuba bw’u Bwongereza, risobanura “Ukorera Imana.”
Bimwe mu biranga ba
Gildas:
Akunze kurangwa no kuba
nyamwigendaho, rimwe na rimwe akaba umuntu ushyira mu gaciro. Biragoye kuba
wamukura ku bitekerezo bye cyangwa ku mwanzuro yafashe, n’iyo waba umugira
inama, kuko adakunda kuvuguruzwa.
Gildas akunda gukorera ku
bitekerezo bye kurusha gukorana n’abandi. Iyo ari mu bandi, ni umuntu uba
ushaka ko abandi bagendera ku mahitamo ye, kandi imvugo ye iba irimo gutegeka.
Iyo bibaye ngombwa ko
asobanura uwo ari we, Gildas akunze kwigaragazaho ubumenyi ndetse n’imibanire
myiza n’abandi, gusa rimwe na rimwe akunze kubura uko yifata mu bandi ndetse
akagira isoni.
Aba yumva yagaragara neza
mu bandi, gusa iyo avuga rimwe na rimwe abura amagambo meza yo gusobanura ibyo
ashaka, bikarangira akoresheje ikintu kitaryoheye abandi, cyagira n’uwo
kibabaza nubwo aba ari ukuri.
Ashobora kugaragaza
ibitekerezo bye by’imbere ndetse n’amarangamutima ye neza mu nyandiko.
Ubucuti bwe n’imibanire
n’abandi bikunze kugira aho bigarukira, akishimira kubana n’abo bahuje
imyitwarire, bashobora kumwumva ndetse bakamwemera by’ukuri, ariko kandi mu
buryo budakabije.
Ntabwo yishimira kumva abantu bavuga cyangwa binjira mu buzima bwe cyangwa se barwanya inshuti ze. Gildas kandi ni wa muntu kandi wikundira gusohoka.
TANGA IGITECYEREZO