Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bigikomeje ku mwanya w’umukuru w’igihugu kimwe mu bikomeza kwitabwaho no kugarukwaho cyane ni umuryango wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje mu gihe aho
byatangiye ku itariki ya 22 Kamena 2024 bikazagera ku musozo ku wa 13 Nyakanga
2024.
Muri iy’inkuru tukaba tugiye kugaruka ku buryo abantu
bakomeje kugenda bagaragaza ibyishimo byinshi baterwa no kubona umukandida wa
FPR Inkotanyi Paul Kagame usanzwe ari no mu nshingano za Perezida wa Repubulika
y’u Rwanda ashyigikiwe n'abo mu muryango we.
Amateka y’uyu muryango ahera mbere gato y’uko hatangira urugamba
rwo kubohora igihugu aho Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame
hari mu 1989.
Bidatinze Imana yabahaye imfura y’umwana w’umuhungu mu
1990, baza no kwibaruka abandi bana batatu aribo Ange Kagame, Ian Kagame na
Brian Kagame.
Aba bana inshuro zose abantu baba bafite amatsiko yo
kubabona cyane bari kumwe n’ababyeyi babo ndetse ni kimwe mu bintu bigarukwaho ku
mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru yaba mpuzamahanga n’ibyo mu gihugu.
Bamwe mu bababona amaso ku yandi usanga bagaruka ku buryo babasangana ukwicisha bugufi.
Henshi Perezida Kagame ajya,abana be nabo baba bahari, ibintu bizamura amarangamutima ya benshi.
Duhereye mu ntangiriro zo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame,abantu benshi bashimishijwe no kubona Captain Ian Kagame ari mu barinze Se.
Amashusho n’amafoto by’uyu musore wasoreje muri 2022
amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Royal Military Academy, Sandhurst UK
yakomeje guhererekanwa.
Mu busanzwe kandi Capt Ian Kagame asanzwe afite
impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams
College yo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu2019.
Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma
bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa FPR-Inkotanyi,ifoto yabo imwe aba bombi
bafatanya ikiganza mu kindi yarahererekanijwe cyane.
Amashusho kandi ya Capt Ian Kagame abaha ikaze abereka aho
berekeza ari muyihuse ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagaruka ku buryo yahawe
ikaze na musaza we ndetse anamucungiye umutekano.
Muri Kanama 2023, Ange Kagame aheruha guhabwa n’Inama y’Abaminisitiri
yari iyobowe na Perezida Kagame inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije
w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.
Uyu mubyeyi w’abana 2 b’abakobwa afite
impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana na politike
yakuye Massachussets n’iyi cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bubanyi n’Amahanga
yakuye muri Kaminuza ya Columbia.
Muri iyi minsi kandi Ivan Cyomoro Kagame amaze iminsi
agaragara ari kumwe n’ababyeyi hamwe n’abavandimwe, baherekeje Perezida Kagame mu
bikorwa byo kwiyamamaza.
Andi mashusho yakirwa na murumuna we Capt Ian Kagame yakomeje
guhererekanwa cyane ku mbuga, ayo ari kumwe n’ababyeyi be cyane atambuka
yegeranye na Mama wabo, Madamu Jeannette Kagame nayo yakomeje kugenda abantu
bayasangira.
Ivan Cyomoro Kagame mu 2020 yahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri
yari iyobowe na Perezida Kagame nk’umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’Igihugu
rushinzwe Iterambere [RDB].
Ni umusore w’umuhanga nk'uko bigenda byumvikana mu
biganiro bike yabashije gutanga ahanini agaruka ku byerekeranye n’ubukungu n’iterambere.
Yasoreje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu aho yize muri Kaminuza ya Southern California
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuryango wa Perszida Kagame ukomeje kwishimirwa cyane
Amafoto ya Capt Ian Kagame akomeje guhererekanywa ku mbuga
TANGA IGITECYEREZO