Umutoniwase Pamella winjiranye mu muziki izina rya Ella Rings, yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise ‘La vie est belle,’ ahishura ko ifite umwanya wihariye mu mutima we.
Ella Rings wanyuze mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda aho yasoje amasomo mu 2022, yavuze ko yatangiye gukunda umuziki akiri muto ariko akaza gufata umwanzuro wo kujya kuwihuguramo mu 2019.
Uyu mukobwa yabwiye
InyaRwanda ko nyuma yo gusoza ayisumbuye mu 2022, mu 2023 yahise asohohora
indirimbo ya mbere yumvikanyemo yakoranye na Flyest, ndetse na nyuma yaho agakomeza
guhuza imbaraga n’abandi bahanzi mu bihangano bitandukanye. Ella Rings
yumvikanye mu ndirimbo nka ‘Mama Cita’ yahuriyemo n’abandi bahanzi nka Dice The
Prince, ‘Riding high’ yakoranye na Chacha Imfurikeye n’izindi.
Ati: “Kuva narangiza
amasomo ya muzika mu 2022, nabanje kwiga ikibuga nitegereza uko bigenda mbere
yo kubyinjiramo. Nyuma naje gusanga kwikorana ntawe ugufasha bisaba
kubyitondera ukabanza ukamenya neza inzira yabyo, ngiyo impamvu yari itumye
maze imyaka itatu ntarasohora indirimbo yanjye.”
Uyu muhanzikazi yakomeje
avuga ko icyo na we yari afite indirimbo ze nyinshi ariko asobanura ko atari
yiteguye kuzisohora ‘kuko nari nkeneye kubanza kwimenya, gusobanukirwa neza
ibyo nshoboye, ndetse no kumenya neza aho nshaka kugana. Nirinze kwishyiraho
igitutu, ahubwo nashyize imbere kwiyubaka no gukura mu myumvire yanjye
nk’umuhanzi.’
Yongeyeho ko mu myaka
itatu ishize byibuza hari abahanzi bagiye bakorana bikamufasha kwiga neza
ikibuga, bityo yemeza ko ubu noneho yiyemeje kuwinjiramo ahereye ku ndirimbo ye
ya mbere yamaze gushyira hanze.
Avuga ko iyi ndirimbo
yise ‘La vie est belle’ yatangiye kuyifatira amashusho mu mwaka ushize wa 2024,
ikaba ari indirimbo ahamya ko ifite umwanya wihariye mu mutima we cyane ko ari
nayo yamwinjije byeruye mu muziki.
Muri iyi ndirimbo,
humvikanamo ubutumwa bwemeza ko ubuzima buba bwiza iyo ufite uwo ukunda na we
akagukunda. Ni indirimbo Ella ahamya ko abantu bose bakwisangamo kuko
urukundo ari ikintu buri wese yifuza, kandi rukaba rwiza cyane iyo
rutarangirira ku ruhande rumwe gusa.
Uyu mukobwa ufatira
urugero ku barimo Rihanna, Alicia Keys, Lauryn Hill, n’abandi, by’umwihariko
abigiraho uko yabyaza umuziki akunda umusaruro ufatika, avuga ko nyuma y’iyi
ndirimbo akataje mu rugendo kuko yicaranye ibihangano byinshi kandi biteguye.
Ati: “Ndashimira Abanyarwanda
bamfasha muri uru rugendo, kandi ndabasaba gukomeza kunshyigikira. Ndabizeza ko
ntazabatenguha, ahubwo nzakomeza kubagezaho umuziki mwiza n’ibindi bihangano
byiza mbafitiye.”
Abajijwe niba yaba
yarabonye abamufasha, Ella Rings yavuze ko kugeza uyu munsi umuntu uri
kumufasha ari umubyeyi we unasanzwe amutera imbaraga mu bijyanye na muzika.
Ella Rings winjiye
byeruye mu muziki w’u Rwanda, ni umunyeshuri wiga mu wa kabiri wa kaminuza muri
‘Africa Leadership University’ aho yakomereje amasomo nyuma yo kurangiza kwiga
mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.
Umuziki w'u Rwanda wungutse umuhanzi mushya
Ella Rings wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere, ari gukora ibyo azi kuko yize umuziki ndetse afata n'igihe cyo kubanza kwiga ku ntumbero ye
Ni umuhanzikazi uri mu bakwiye guhangwa amaso muri iki gihe
">Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Ella Rings yise 'La vie est belle'
TANGA IGITECYEREZO