RFL
Kigali

Ibya Kanye West n’umunyamategeko we byahinduye isura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/07/2024 8:31
0


Umuraperi w’icyamamare, Kanye West, umuze iminsi avugwaho ubukene, amakuru agezweho aravuga ko umunyamategeko wari umuhagarariye mu rubanza aregwamo gukubita umufana yamaze gusaba gutandukana na we kubera kwanga kumwishyura.



Umwunganizi wa Kanye West mu mategeko, Brian Brumfield, yasabye kuva mu kazi ko guhagararira uyu mugabo kubera ko yanze kumwishura amafaranga bumvikanye ndetse akanga kumuvugisha burundu.

Uyu munyamategeko Brian uhagarariye Kanye West mu rubanza aregwamo gukubita umufana wari umusabye ‘autograph’, yavuze ko uyu muraperi yangije  umubano wabo w’akazi ku va ku ya 21 Kamena uyu mwaka.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Page Six, ngo ubwo Brian yaganiraga na cyo yagize ati:“Kanye West yanze ko twumvikana ndetse nk’aho ibyo bidahagije yanga no kunyishyura amafaranga twumvikanye.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka  nibwo Kanye West yarezwe n’umuntu uvuga ko yamukubise bikomeye nyuma yo kumusanga umutegereje igihe kirekire hanze ya hoteli ngo amusinyire(autograph), tariki 13 Mutarama 2022.

Uyu munyamategeko uvuga ko uyu muraperi yanze kumwishyura, abitangaje nyuma y’iminsi bivugwa ko Kanye West ari mu bukene bwanatumye yiyambaza uwahoze ari umugore we Kim Kardashian amusaba ubufasha bw’amafaranga.

Umunyamategeko wa Kanye West yasabye gutandukana nawe nyuma y'uko yanze kumwishyura







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND