Abanyamideli b’abasore n’abakobwa 30 bari mu irushanwa “Rwanda Global Top Model 2024” batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri Internet, azasiga hamenyekanye batatu bazegukana ibihembo byongerewe mu rwego rwo kubafasha kwitegura.
Amatora ari kubera ku rubuga www.eventsnoneho.com. Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya Gatatu. Rigamije gufasha
abakobwa n’abasore bafite impano yo kumurika imideli, kwiyungura ubumenyi no
kubafasha kwitabira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye ku Isi.
Ku wa 7 Nyakanga 2024, habaye igikorwa cyo guhitamo
abanyamideli 30 bavuye mu barenga 110 bari bahatanye. Ni igikorwa cyabereye
kuri Olympic Hotel, cyitabiriwa n’ababyeyi ndetse n’abandi basanzwe bakunda
ibikorwa byo kumurika imideli.
Nyuma y’uko habonetse 30 binjiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-Finals), aba banyamideli batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora
cyatangiye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024 kikazarangira tariki 10 Kanama 2024.
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iri
rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko aya matora azasiga hamenyekanye batatu ari
nabo bazahabwa ibihembo.
Yavuze ko uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet, azahita
akomeza mu cyiciro cya nyuma. Ati “Aya matora azadufasha guhitamo batatu
bazagera mu cyiciro cya nyuma ariko kandi uzagira amajwi menshi kuri internet
azahita yinjira muri iki cyiciro.”
Ni ibihe bihembo
bizatangwa?
Umunyamideli uzegukana umwanya wa Mbere azafashwa kwitabira
irushanwa ‘International Contest’ kandi azishyurirwa itike y’indege y’aho
irushanwa rizabera.
Azanatangirwa amafaranga azamufasha kwitabira irushanwa. Bati
“Azanahabwa amafaranga yo kumutunga aho azaba agiye mu irushanwa.”
Uyu munyamideli kandi azahembwa ibihumbi 500 Frw azifashisha
mu kwitegura no gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora.
Ndekwe Paulette ati “Amarushanwa azajyamo arahemba kandi neza
cyane. Hari ayo dukorana cyane cyane utsinze bamwohereza mu y’andi marushanwa
bakamufasha kumuteza imbere, akaba umuntu wabo.”
Akomeza ati “Niho dushaka gushyira imbara cyane kuko gutsinda
ukicara ntayandi marushanwa ugiyemo byatuma utagera kure ngo uvemo umuntu
ukomeye.”
Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, n’aho
uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 rw.
Ni mu gihe umunyamideli uzahiga abandi mu majwi yo kuri
Internet azahembwa ibihumbi 300 Frw, kandi ashyirwe muri batatu bazavamo
abazahabwa ibihembo.
Ibihembo byongerewe
Mu nshuro zabanje, ntabwo habaho gutanga amafaranga cyangwa
ngo umunyamideli watsinze yishyurirwe buri cyose akeneye kugira ngo yitabire
irushanwa. Kuri iyi nshuro azahabwa byose.
Ndekwe Paulette avuga ko basabaga umunyamideli guhitamo
hagati yo guhabwa amafaranga cyangwa se gufashwa kwitabira irushanwa.
Ati “Kuko amafaranga dukoresha hanze ni menshi cyane. Ariko
kuri iyi nshuro uwatsinze, azahabwa amafaranga ndetse anashyigikirwe kugira ngo
yitabire amaruhanwa mpuzamahanga.”
Akomeza ati “Mbere yahitamo guhabwa Miliyoni 1 Frw cyangwa
kujya mu irushanwa.”
Ibi nibyo byatumye Alliance Muziranenge atazaserukira u
Rwanda, kuko yahisemo guhabwa Miliyoni 1 Frw, kandi yarayahawe.
Bivuze ko kuri iyi nshuro umunyamideli ashobora guhiga abandi
akegukana umwanya wa mbere, agahembwa ibihumbi 500 Frw, yaba yanahize abandi mu
majwi agahabwa ibihumbi 300 Frw, bivuze ko azacyura ibihumbi 800 Frw.
Kugeza ubu umukobwa witwa Niyonjyanshimka Hope ayoboye
bagenzi be aho afite amajwi 642, akurikiwe na Sincere Gihozo ufite amajwi 499,
Deborah Irakoze afite amajwi 324, Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kane
n'amajwi 120.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUNYAMIDELI USHYIGIKIYE MURI IRIRUSHANWA
Abasore n’inkumi 30 binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri
Internet azasiga hamenyekanye batatu bazahabwa ibihembo
Ndekwe Paulette ari kumwe na Ludwik Kędziora bafatanya muri iki gihe mu gitegura ibikorwa bya Embrace Africa Rwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO