Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla yabayeho urugendo rw’umuziki rwamusunikiraga mu bihe bitandukanye no gukozanyaho na Ndayishimiye Mark Bertrand [Bull Dogg] ku buryo hari abatekerezaga ko aba bombi batigeze bacana uwaka mu myaka yabo ya mbere.
Ariko kandi ntazibazana zidakomanya amahembe, kandi hari
umugani uvuga ko nta mvura idahita. Nubwo byari bimeze kuriya, abafana bafashe
uruhande, abari bashyigikiye P-Fla barigaragaza ndetse n’abari bashyigikiye
Bull Dogg barigaragaza icyo gihe.
Uribuka indirimbo se nka ‘Mana y’inzara’, ‘Ntibishoboka’, ‘Imbwa
yanjye’ n’izindi. Ni indirimbo zasohokaga P-Fla yibasira mugenzi we Bull Dogg
mu gihe nawe yari ahanganye no gushaka amajwi mu irushanwa rya Primus Guma Guma
Super Stars.
Byari ibihe bidasanzwe kuri bombi, ariko kandi hari abakunzi
ba Hip Hop bagiye bavuga ko bari baryohewe. Mbese kuri bo ibihe nk’ibihe
byagaruka!
Nko mu Kuboza 2015, havuzwe inkuru y’uko P-Fla yahunze ava
mu kuba muri ‘Ghetto’ kubera ubushotoranyi bwa Bull Dogg bwari bumaze igihe
bitewe n’indirimbo zuzuye ‘ibitutsi’ bombi bagiye bakora mu rwego rwo
gusubizanya.
P-Fla ari kwitegura kujya gutaramira mu Mujyi wa Dubai, kuri
uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, kandi ni ubwa mbere azaba
ahataramiye.
Yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i
Kanombe, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024. Ni urugendo rw’amasaha
make kugirango abe ahageze.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, P-Fla yavuze
ko yabaye umuraperi mushya warenze kuririmba indirimbo zicyurira abantu, ahubwo
ashyira imbere ubutumwa bwubaka abantu.
Yemeye ko yagiye acyurira Bull Dogg mu ndirimbo, ariko kandi
byarangiye ashyizeho akadomo.
Yavuze ko nubwo abantu bari bazi ko ubushotoranyi bwe na Bull
Dogg bukomeye, mu bihe bitandukanye aba bombi barasangiraga cyane, kandi rimwe
na rimwe Bull Dogg yamuhaga amafaranga.
Ati "Reka nkubwira ikintu muvandimwe! Bull Dogg ari muri
Guma Guma yashobora kuva ku rubyiniro batashye bavuye mu bitaramo akaza i
Nyamirambo aje nko muri Studio agahita aza kundeba ahantu hose, akaza kunshaka
muri karitsiye. Ni ukuvuga ngo inshuti zanjye zose yabaga azizi. Ni ukuvuga ngo
ambuze hamwe yabaga anzi ahandi."
Akomeza ati "Yanshyiraga mu modoka tukagenda,
tukaganira, kandi bikimeze kuriya. Akambwira ati umwanya wanjye urarangiye
ariko hari ubutumwa bwawe nari mfite, akajya ku ruhande akampa 'enveloppe'
akambwira ati aho ngaho harimo ubutumwa bwawe'. Bull Dogg akambwira ati 'njyewe
ndakomeje' najya gufungura nkasanga harimo nk'ibihumbi 200 Frw."
P-Fla avuga ko ubuzima yagiye abanamo na Bull Dogg bwamuhaye
ishusho yo kurenga ibibatanya, ahubwo nawe atangira kwitekerezaho ashyira
akadomo ku ndirimbo zacyuriraga mugenzi we, kuko yari anahatanye mu marushanwa
rya Primus Guma Guma Super Stars.
Uyu muraperi avuga ko kimwe n’abandi, hari abafana
batekerezaga ko ubwo bombi bashotoranaga binyuze mu ndirimbo, ntawashoboraga
gusuhuza undi ariko ngo siko byari bimeze.
Ati "Hari ababitekerezaga uko! Ariko ntabwo byigeze biba
ibintu binini cyane ngo tuvuge byacitse. Byari ibihe bikomeye ariko ntabwo byari
gutuma dukozanyaho. Urumva' habayeho ibintu bitafashe igihe kinini mbese mu
kanya gato bihita birangira, tubona y'uko atari ngombwa.'
Uyu muraperi yavuze ko we na Bull Dogg banashyize iherezo ku
makimbanire, binaturutse ku kuba ababyeyi babo barigeze kuganira, bareba hamwe
icyatuma bombi bakora umuziki utarimo gushanwa.
Ati "Ntabwo navuga ko imiryango yatwungutse. Ahubwo ni uko
nabo ubwabo hari ukuntu babonye ibintu twabijyanye kure cyane, bati 'rap
mwayijyanye kure'. Ibyo byose byahise bitugarura. Kuko urumva ntabwo turi abana
baturuka mu miryango mibi."
P-Fla yatangaje ko imiryango yombi yateranye irabunga
hagamijwe ko bakora indirimbo zifasha sosiyete
P-Fla yavuze ko hari ubwo Bull Dogg yamuhaye ibihumbi 200 Frw
avuye muri Guma Guma
Bull Dogg yakunze kugaragariza P-Fla ko ntakibazo bafitanye nubwo
yabaga yumva indirimbo yakoze zimwibasira
P-Fla agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa
Dubai
P-Fla yavuze ko yarenze indirimbo zibasiye bagenzi be, ubu
yabaye umuraperi mushya
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA P-FLA
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZA P-FLA NA BULL DOGG BACYURIRANA
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO