RFL
Kigali

APR FC yahaye ikaze abakinnyi 3 bashya iheruka gusinyisha

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/07/2024 22:15
0


Ikipe ya APR FC yahaye ikaze abakinnyi 2 bakomoka muri Ghana,Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif na Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania iheruka gusinyisha.



Iyi kipe yabahaye ikaze kuri iki Cyumweru ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yandika iti"Kuvugurura no gutunganya umurage wacu hamwe n'abakinnyi bashya. Murakaza neza mu ikipe y'inzozi.

Nshuti bakunzi ba APR FC (Ntare) muhe ikaze abakinnyi banyu  bashya, Mamadou Sy, Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif".

Nubwo APR FC yatangaje aba bakinnyi gusa ariko hari na myugariro w'Umunya-Senegal,Aliou Souané umaze ibyumweru 2 ari mu Rwanda ndetse amakuru avuga ko yamaze gushyira  umukono ku masezerano y'imyaka 2 ari umukinnyi w'ikipe y'Ingabo y'igihugu.

Biteganyijwe ko APR FC izerekeza muri Tanzania ku munsi w'ejo ku wa Mbere mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aho iri mu itsinda C iri kumwe na SC Villa yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania na Al Mereik Bentui yo muri Sudani y’Epfo.


Richmond Lamptey  yahawe ikaze na APR FC 


Seidu Dauda Yassif nawe yahawe ikaze mu ikipe ya APR FC 


Mamadou Sy wahawe ikaze muri APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND