RFL
Kigali

Jon Landau wamamaye mu gutunganya filime zirimo na ‘Titanic’ yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/07/2024 8:48
0


Kabuhariwe mu gutunganya filime, Jon Landau, wakoze kuzamenyekanye nka ‘Titanic’ na ‘Avatar’, yitabye Imana ku mukanya 63 azize kanseri.



Jon Landau waruri mu bakomeye i Hollywood, yagize uruhare mu gutunganya filime zarebwe na benshi ku Isi zigaca n’uduhigo zirimo ‘Titanic’ hamwe n’ibice bibiri bya ‘Avatar’, byamaze gutangazwa ko yitabye Imana  ibintu byatunguye abafana ba filime ze dore ko ntamakuru y’uburwayo bwe yari yaratangajwe mbere.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuryango we, wabwiye Hollywood Reporter ko mu rukerera rwo kuwa Gatandatu aribwo Jon Landau yitabye Imana mu rugo rwe i Los Angeles. Akaba yazize indwara ya kanseri yaramaranye umwaka n’amezi 3 ahanganye nayo.

Jon Landau mu kazi ke ko gutunganya filime (film producer), yarazwiho kuba yarayoboraga imishinga ya filime, kuyishoramo amafaranga, kuyamamaza hamwe no guhitamo abakinnyi bazo. Mbere y’uko abyinjiramo yahoze ari visi perezida wa kompanyi izitunganya ya ‘20th Century’ iri mu ziyoboye muri Amerika.

Jon Landau wamamaye mu gutunganya ‘Titanic’ na ‘Avatar’ yitabye Imana 

Mu 1997 nibwo yaciye agahigo ko gufatanya na James Cameron bakora ‘Titanic’ iri muri filime zarebwe na benshi ku Isi, yanaciye agahigo ko kwinjiza Miliyari 1 y’Amadolari ku isoko ubwo bayisohoraga. Landau kandi yongeye gukorana na Cameron ku bice bibiri bya ‘Avatar’ nayo ifite amateka yihariye muri Sinema.

Landau yarafite imyaka 63 akaba yazize Kanseri

Jon Landau yanagiye atunganya izindi filime nka ‘Die Hard’, ‘Power Rangers’, Alita: Battle Angel’ n’izindi. Apfuye afite agahigo ko kuba umwe mubatunganya filime bahawe ibihembo 11 bya ‘Oscar Awards’ abikesha filime yatunganyije. Jon Landau kandi yashoye ifaranga mu bitaramo bizenguruka Isi by’umuhanzikazi wamamaye mu myaka yashize Shania Twain uzwi cyane mu ndirimbo ‘Always and Forever’. Landau asize umugore we Julie Landau n’abahungu 2 James na Jodie Landau.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND