RFL
Kigali

Rayon Sports yemeje ko yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Senegal

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/07/2024 22:04
0


Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yasinyishije myugariro ukomoka mu gihugu cya Sénégal, Omar Gningue wakiniraga Ikipe ya AS Pikine y'iwabo.



Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yabyemeje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko Omar Gningue yasinye amasezerano y'imyaka 2.

Omar Gningue ni umwe mu bakinnyi bitwaraga neza muri shampiyona yiwabo muri Senegal dore ko banamwitiriye myugariro w'Umunya-Brazil Thiago [Silva] bakina ku mwanya umwe.

Uyu musore kandi yaje no mu ikipe y'umwaka muri Shampiyona ya Sénégal iya 2023/2024, aho yari kumwe mu mutima w'ubwugarizi na Aliou Souane wamaze kugurwa na APR FC imukuye muri ASC Sharaaf FC.

Omar Gningue kandi yari ku rutonde rw’abakinnyi 29 umutoza Pape Thiaw yifashije muri 2022 ku mikino imwe n’imwe mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona zo mu bihugu byabo, CHAN 2024 yabereye muri Algérie.

Ikipe ya AS Pikine yakiniraga iheruka ibikombe cya Shampiyona muri 2014, aho yatwaye ibikombe bibiri: icya Shampiyona n’icy’Igihugu, bituma yitabira amarushanwa ya CAF Champions League mu mwaka wakurikiye wa 2015.

Omar Gningue yiyongereye ku rutonde ry'abakinnyi Rayon Sports imaze gusinyisga aribo Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange wakiniraga Gorilla FC ,Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United,Rukundo AbdulRahman wakiniraga Amagaju FC ,Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga Kiyovu Sports,Fitina Ombolenga wavuye muri APR FC ndetse na Ndikuriyo Patient wakiniraga Amagaju FC.


Kylian Mbappé yemeje ko yasinyishije Omar Gningue






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND