RFL
Kigali

Hashyizweho umunsi wo kwiyiriza ubusa ku Isi hose

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/10/2024 16:39
0


Mu gihe Isi irembejwe n’intambara n’imidugararo, Papa Francis yashyizeho itariki 7 Ukwakira nk’umunsi wo gusenga no kwiyiriza ubusa ku batuye Isi bose mu rwego rwo kuyisabira amahoro ku Mana.



Papa Francis yahisemo tariki 7 Ukwakira, umunsi wa mbere Hamas yatereyeho Isiraheli, kuri uwo munsi gusa igahitana abantu 1,200 ndetse ikanafata bugwate abagera kuri 250 muri Gaza, nk'umunsi abantu bo hirya no hino ku isi bazajya bafata umwanya bagasenga kandi bakiyiriza ubusa basengera amahoro.

Nk’uko bivugwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza iyobowe na Hamas, abantu barenga 40.000 ni bo baguye muri iyo ntambara kuva muri Kanama 2024.

Ibijyanye n’iyi gahunda y’isengesho, byatangajwe n’Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ya Roma, ubwo yasozaga Misa yabereye ku kibuga cya Mutagatifu Petero.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Vatikani bibitangaza, Francis yagize ati: "Muri iyi saha itangaje y'amateka yacu, mu gihe imiyaga y'intambara n'umuriro w'urugomo bikomeje gusenya abantu n'amahanga yose, [umuryango wa gikirisitu ugomba] gukora ibikorwa bya kimuntu."

Igihe Papa yahamagariraga abantu bose kwitabira iri sengesho, yagize ati: "Reka tugendere hamwe. Reka twumve Umwami. Reka tuyoborwe na Mwuka.”

Ntabwo ari ubwa mbere Papa Francis ahamagariye amahanga yose kwiyiriza ubusa no gusengera agace kose karimo intambara, kuko yaherukaga no kubikora mu 2013 mu rwego rwo gusengera Siriya ndetse no muri 2017, ubwo hasengerwaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y'Amajyepfo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND