RFL
Kigali

Igihano cyari cyafatiwe Paul Pogba cyagabanyijwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/10/2024 19:47
0


Igihano cyari cyarafatiwe Umufaransa, Paul Pogba cyo kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka "testosterone" cyagabanyijwe kigirwa amezi 18.



Mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2024 nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yafatiwe ibi bihano. Byari Nyuma y’umukino Juventus yatsinzemo Udinese 3-0 muri Nzeri 2023 ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (NADO), cyatoranyije bamwe mu bakinnyi ba Juventus, kugira ngo bapimwe hagamijwe kureba ko bakoresha ibiyobyabwenge, hagaragaramo na Pogba utari wakinnye uwo mukino.

Testosterone ni imisemburo isanzwe ya kigabo ariko ishobora kongerwa hifashishijwe imiti. Bikorwa kenshi ku bakinnyi kugira ngo biyongerere imbaraga. Usibye guhagarikwa imyaka ine, iyo abihamijwe n’amategeko bishobora no kumuviramo kudasubira mu mukino burundu.

Ibisubizo by’icyo gihe byagaragaje ko Pogba yakoreshaga yo miti, ahita ahagarikwa ariko ahabwa iminsi itatu yo gutanga ibindi bipimo hagasuzumwa neza koko niba ari byo.

Nyuma yo guhabwa iyo minsi yarabitanze ariko ntibyagira icyo bitanga, ahubwo ikipe ihita imuhagarika gusa we n’umunyamategeko we batangira ibikorwa byo kugaragaza ko arengana.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 wari wahanwe kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga yakiriye icyemezo cyamufatiwe mu Rukiko rwa Siporo (CAS) none kuri ubu nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi bibitangaza, ibi bihano byagabinyijwe bigirwa amezi 18. 

Bivuze ko uyu mukinnyi mu mwaka utaha mu kwezi kwa Gatatu  azasubira mu kibuga agakina bisanzwe bijyanye n'igihe amaze adakina. 

Nyuma y'uko aya makuru amenyekanye, Paul Pogba yerekanye amarangamutima ye aho yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze yambaye inkweto zo gukinana zanditseho amazina ye ndetse n'amasogisi y'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa.


Paul Pogba wari warafatiwe igihano cyo kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga cyagabanyijwe kigirwa amezi 18






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND