RFL
Kigali

Tshisekedi yari yaratanze umuti: Iby'ubwato bwarimo abantu 278 bukarohama mu Kivu birabazwa nde?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/10/2024 16:17
0


Hakomeje kwibazwa urabazwa iby'impanuka y'Ubwato bwitwa ’MV Merda’ bwari butwaye abantu 278 bukarohama mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande ruherera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku munsi wejo ku wa Kane taliki ya 3 Ukwakira 2024 nyuma yuko Perezida w'iki gihugu,Felix Tshisekedi yari yaratanze umuti.



Ntabwo ari ubwambere mu gihugu cya Repubilika iharanira demokarasi ya Congo habereye ikibazo cy' impanuka y'u Bwato burohamye mu kiyaga cya Kivu aho usanga biterwa nuko buba butwaye abantu benshi barenze ubushobozi bwabo ndetse ukanasanga ababurimo ntabwo bambaye gilets’ zifasha abantu kutarohama igihe habaye impanuka.

Muri 2019 byarabaye aho impanuka y’ubwato mu Kivu hafi y'i Kalehe yahitanye abantu basaga 150 maze nyuma yayo, Perezida Tshisekedi wari umaze igihe gito atorewe manda ya mbere yasuye aka gace.

Tshisekedi yinubiye ko abantu barohamye kubera ko bari mu bwato ari benshi kandi batambaye ‘gilets’ zituma umuntu atarohama.

Byatumye ahita atanga ‘gilets’ 1,000 z’abagenzi mu mato yo mu Kivu, anasaba amato yose gushaka utu twenda dushobora kurokora ubuzima bw’abantu mu mpanuka.

Icyo gihe Tshisekedi yagize ati: “Ndongera gusaba abayobozi ba hano, ko kuva ubu, nta bwato bugomba guhaguruka abantu baburimo batambaye ‘gilets’ z’ubutabazi”.

Nyuma y'Imyaka itanu Perezida wa Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo atangaje aya magambo, ikibazo nkicyi cyongeye kuba aho abantu abantu bari benshi mu bwato, batambaye ‘gilets’ zirengera ubuzima barimo abana, abagore, urubyiruko, bongeye kurohama.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byasohoye itangazo rivuga ko “yihanganisha imiryango yabuze ababo”.

Ibi  birabazwa nde?

Umuyobozi w’intara ya Kivu y'Amajyarugu yavuze ko iperereza ku cyateye iyi mpanuka yahitanye bimaze kumenyekana ko imaze guhitana abagera kuri 78 rigikorwa, ariko abari baburimo ntibashidikanya ko icyayiteye ari ukubera ukurunda abantu barenga 300 mu bwato butwara abantu 50.

Abarokotse iyi mpanuka ni abantu 58 nk’uko byavuzwe na komiseri wa polisi Ekuka Lipopo, Visi Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Igisirikare cya FARDC kivuga ko imirimo yo gushakisha abantu baburiwe irengero mu mazi ikomeje.

Jules Mutamba wo muri sosiyete civile ya Kivu ya Ruguru aganira na BBC yavuze ko ibi bibaje kuba abayobozi batigira ku mateka.

Ati" Birababaje. Kuba abayobozi batigira ku mateka. Ibi ntibyakabaye mu gihe ‘gilet’ imwe igura amadorari atageze ku 10.”

Mutamba avuga ko abayobozi badakora ibyo bashinzwe, ko ruswa no kutita ku bintu ari byo bituma abantu babura ubuzima gutya.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko kuri uyu wa gatanu itsinda rya guverinoma riva i Kinshasa rijya i Goma kwifatanya no gufasha guverinoma ya Kivu ya Ruguru kwita ku miryango yagizweho ingaruka.

Gusa, mu gihe abayobozi bavuga ko iperereza rikomeje ku kumenya icyateye iyi mpanuka, ibivugwa n’abarokotse hamwe n’ababonye ubu bwato burohama birasa n’ibirimo igisubizo.

Gupakira abantu barenze ubushobozi bw’ubwato no kujya mu bwato nta ‘gilets’ zifasha kutarohama, ibyo birahagije ngo akaga nk’aka kabeho.

Jules Mutamba ati: “Ikibazo gikomeye twibaza ubu ni: ni inde uzabazwa amakosa nk’aya atuma tubura abantu?”.

Muri 2019 Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi yari yaratanze  ‘gilets’  zizajya zirinda abegenzi bajya mu bwato kurohama mu gihe habayeho impanuka


Ubwato barohamye mu Kiyaga cya Kivu butwaye abarenga 278 none abagera kuri 78 nibo bimaze kumenyekana ko bitabye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND