Kigali

Kicukiro yatangije uburyo bushya bwo kubungabunga isuku hakoreshejwe moto zifite puberi zigendanwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/10/2024 16:38
0


Mu rwego rwo gusukura Umujyi, Isuku ikagera hose, Kicukiro iri mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, yatangije uburyo bushya bwo kubungabunga isuku hakoreshejwe moto zifite puberi zigendanwa.



Umujyi wa Kigali ufite inshingano zitandukanye zirimo guteza imbere imibereho y’abatuye uyu Mujyi n’abawugenda, kubaka ibikorwa remezo, kubungabunga ibidukikije, kubungabunga isuku n’umutekano n’ibindi byinshi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024 ni bwo Akarere ka Kicukiro katangije uburyo bushya bwo kubungabunga isuku hakoreshejwe moto, kubungabunga isuku ni imwe mu nkingi Umujyi wa Kigali wubakiyeho. Izi moto ziri gukoreshwa mu gusukura Kicukiro, zifite puberi zigendanwa aho zizajya zitoragura amacupa n’indi myanda yatawe ahatarabugenewe.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, Akarere ka Kicukiro kibukije abaturage kubungabunga isuku bakajya bajugunya imyanda ahabunewe. Kati "Tuributsa kandi abaturage kujugunya imyanda ahabugenewe".

Ni igikorwa cyishimiwe cyane n'abaturanye, bamwe bavuga ko Kicukiro ihora ku isonga, undi avuga ko "Igitekerezo ni cyiza cyo gukoresha moto ariko iyo mukoresha moto zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije byari kuba byiza kurushaho".

Kigali ni umujyi uzwiho isuku. Abanyamahanga bagenderera u Rwanda, ikintu bakunze guhurizaho babonye mu Rwanda kikabakora ku mutima harimo isuku aho nta myanda babona mu mihanda yawo kuko hari abakozi bashinzwe kuyisukura umunsi ku wundi.

N'ubwo umujyi wa Kigali ufite za kompanyi zishinzwe gukora isuku mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kateye indi ntambwe gashyiraho moto zishinzwe kugenda zitoragura imyanda mu mihanda, kandi abaturage bibutswe "kujugunya imyanda ahabugenewe".

Isuku ni isoko y'ubuzima! Mu myaka micye ishize, Polisi y'u Rwanda yibukje abaturage agaciro k'isuku iti “Iyo isuku ibuze mu baturage, ni intandaro y’umutekano mucye, kuko nugira umwanda ubuzima bwawe ntibuzamera neza, uzarwara, ube wakurizamo no gupfa, icyo gihe umutekano uba wabuze, ni yo mpamvu twayihagurukiye, kuko dukeneye igihugu gitekanye".


Mu Karere ka Kicukiro hatangijwe uburyo bushya bwo kubungabunga isuku hakoreshejwe moto zifite puberi zigendanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND