Kigali

Toni Kross yavuze ko Real Madrid izatwara UEFA Champions League nubwo yayivuyemo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/10/2024 12:07
0


Umudage Toni Kross uherutse gusezera kuri ruhago, yavuze ko kuba yaravuye muri Real Madrid nta cyuho kizagaragara, avuga ko izatwara UEFA Champions League.



Toni Kross w'imyaka 34 y'amavuko yatunguye benshi ubwo yasezeraga ku mupira w'amaguru kandi benshi barahamyaga ko yari agifite byinshi byo gutanga haba muri Real Madrid no mu ikipe y'igihugu y'u Budage.

Toni Kross yavuze ko Real Madrid itajya igira ikibazo cyo gutakaza umukinnyi uwo ariwe wese ahubwo ihora irwanira ibikombe. 

Toni Kross yagize ati " Real Madrid ntabwo izasubira inyuma ngo ni uko ntahari. Nkiyikinira twagiye tubura abakinnyi twe ubwacu tukagira ubwoba ko ikipe isenyutse ariko tukirwanaho. 

Real Madrid yagumye mu mujyo wo gutsinda ubwo twatakazaga Cristiano Ronaldo, ndetse n'ubwugarizi bwayo ntabwo bwatinze kumenyerana ubwo twatakazaga Sergio Ramos. 

Izo ni ingero mbahaye ku bakinnyi bakomeye Real Madrid yatakaje kandi nyuma y'uko bagiye Real Madrid yatwaye UEFA Champions League inshuro ebyiri, ubwo nanjye ndumva nta kibazo cyanjye ikipe izagira kandi niyumvamo ko uyu mwaka w'imikino izatwara UEFA Champions League itamfite. 

Nubwo Toni Kross yashimangiye ko Real Madrid izatwara UEFA Champions League, mu minsi ishyize yatsinzwe na Lille igitego kimwe ku busa, kugeza ubu iri mu makipe afite amanota atatu muri atandatu. 

Muri Shampiyona ya Espagne ho Real Madrid ihagaze neza, kuko ni iya kabiri n'amanota 18. 

Toni Kross yashimangiye ko Real Madrid izatwara UEFA Champions League nubwo yayivuyemo 

Toni Kross yatwaranye na Real Madrid UEFA Champions League inshuro 6






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND