RFL
Kigali

Euro 2024: Espagne yirengeje u Budage ikomeza muri 1/4

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/07/2024 21:47
1


Ikipe y'igihugu ya Espagne yasezereye iy'u Budage yerekeza muri 1/4 cy'irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage.



Ni mu mukino wa 1/4 wakinwe kuri uyu Wa Gatanu Saa kumi nebyiri ukinirwa kuri MHP Arena.

Ikipe y'igihugu ya Espagne yatangiye umukino iri hejuru cyane dore ko ku isegonda rya 57 gusa uwitwa Pedri yahise arekura ishoti ku mupira yarahawe na Neco Williams ariko birangira umunyezamu Manuel Neuer awufashe.

Espagne yiganjemo abakinnyi bakiri bato yakomeje gukina ihererekanya neza ndetse bituma abakinnyi b'u Budage barangira gukora amakosa biza no kuviramo Pedri kuvunika hakirikare ahita asimburwa na Dani Olmo.

Ikipe y'igihugu y'u Budage nayo yanyuzagamo ikagera imbere y'izamu cyane cyane binyuze ku ruhande rw'ibumoso rwanyuragaho David Raum na Jamal Musiala ariko bikarangira Unai Saimon akoze akazi gakomeye akuramo amashoti babaga barekuye.

Nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Dani Olmo nawe yatangiye gutanga akazi nkaho yarazamukanye umupira ariko birangira uwitwa Antonio Rüdiger amukoreraho ikosa amutega agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina bituma umusifuzi umusifuzi afata umwanzuro wo gutanga ikarita y'umuhondo anatanga kufura gusa yatewe na Lamine Yamal ntiyagira icyo itanga.

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Budage barimo Kai Havertz na Joshua Kimmich nabo bagiye babona amahirwe ariko bagatera amashoti y'abana bityo bikorohera umunyezamu kuyakiramo.

Ku munota wa 39 Kai Havertz yatakaje umupira wifatirwa na Daniel Olmo arazamuka ageze imbere y'izamu arekura ishoti riremeye maze Manuel Neuer arikuramo umupira usanga Alvaro Morata gusa aratinda barawumwaka.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe y'igihugu nimwe irafungura amazamu.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje akora impinduka mu kibuga,ku ruhande rw'u Budage Julian Nagelsmann yakuyemo Emre Can na Leroy Sane ashyiramo Robert Andrich na Florian Wirtz naho Luis de la Fuente akuramo Robin Le Normand ashyiramo Nacho Fernandes.

Ku munota wa 51 ikipe y'igihugu ya Espagne yafunguye amazamu ku mupira uwitwa Alvaro Morata yarahaye Lamine Yamal nawe awuzamukana neza yinjira mu rubuga rw'amahina awuhereza Dani Olmo ahita arekura ishoti mu izamu riragenda rinyeganyeza inshundura.

Nyuma yo gutsindwa ikipe y'igihugu y'u Budage yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura ndetse ikanabona uburyo nkaho Ku munota wa 66 Kai Havertz yahaye umupira mwiza Niclas Füllkrug gusa birangira awusize inyuma birangira umunyezamu awifatiye.

Rutahizamu Niclas Füllkrug wari winjiye mu kibuga asimbuye yakomeje kubona uburyo bw'inshi ariko kububyaza umusaruro bukanga nkaho Florian Wirtz yamuhaye umupira mwiza maze nawe araryama arekura ishoti ariko riragenda rikubita igiti cy'izamu.

Bigeze ku munota wa 89 u Budage bwaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Florian Wirtz ku mupira yarahawe na Joshua Kimmich.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bituma hitabazwa iminota 30 y'inyongera kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/4.

Mu minota y'inyongera, Dani Carvajal yeretswe ikarita ya kabiri y'umuhondo zibyara iy'umutuku maze asohorwa mu kibuga. 

Umusifuzi Anthony Taylor yahise arangira umukino maze Espagne yerekeza muri 1/2 cy'irangiza aho izahura n'ikipe iza gutsinda hagati ya Portugal n'u Bufaransa zifite umukino wo kwisobanuramo kuri uyu wa Gatanu saa Tatu zuzuye.

Uyu mukino wabaye uwa nyuma ku munyabigwi w'Umudage Toni Kroos na Real Madrida, aho yavuze ko narangiza urugendo rwe muri EURO azahita areka umupira ku mugaragaro nk'uko yabibasezeranyije. 


Jamal Musiala yari yagerageje gukora ibishoboka byose ariko  birangira Espagne ibasezereye



Lamine Yamal yari yazonze abakinnyi b'u Budage 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Beza2 months ago
    Iyi nkuru ntiyuzuye, biragayitse pe





Inyarwanda BACKGROUND