FPR
RFL
Kigali

Hari abo bizasaba nkunganire kugira ngo bahakinire! Amahoro Stadium igiye gushyira ku munzani umupira w'u Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/07/2024 10:57
0


Kuwa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, Amahoro Stadium yatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repuburika y'u Rwanda, Paul Kagame, gusa isa n'aho izaba ihurizo ku mupira w'amaguru mu Rwanda wari umunyerewe ku bibuga bitawusaba purotokore nyinshi.



Ubu u Rwanda rufite sitade nziza kandi igezweho ikaba sitade ya mbere muri aka karere k'ibiyaga bigari ndetse ikaba iya 7 ihenze muri Afurika. Amahoro Stadium usibye kuba sitade ya mbere ihenze mu Rwanda ni nayo sitade ya mbere mu Rwanda yakira abantu benshi bagera ku bihumbi 45 (45,705).

Ni igikorwa remezo buri gihugu cyakwfuza gutunga, ndetse umuntu yavuga ko hari ibihugu byinshi bigifite indoto zo kuzatunga sitade ifite ikoranabuhanga nk'iriri muri stade Amahoro. 

Amahoro Stadium yubakanye ikoranabuhanga rihambaye ndetse yubatse ku buryo yakwakira umukino uwo ariwo wose ku Isi ukomeye 

N'ubwo iki gikorwa remezo cya Amahoro Stadium ari mpuzamahanga, ariko navuga ko ishobora kuzannyuza umupira w'amaguru utari umenyereye igikorwa remezo nk'iki. 

Kuva iyi sitade yatangira kujya ku musozo wo kubakwa, hamaze kubera ibikorwa bibiri bya siporo harimo umukino wo gusuzuma wabaye tariki 15 Kamena 2024 uhuza Rayon Sports na APR FC, ndetse n'umukino wo gutaha sitade wabaye kuri uyu wa Mbere uhuza APR FC na Police FC 

Yombi ni imikino ibiri itandukanye, ariko yasize amasomo ndetse n'ishusho y'uko amakipe yo mu Rwanda azajya yitwara ubwo azajya aba yakiniye kuri iyi sitade. 

Umukino wa mbere wahuje Rayon Sports na APR FC ukarangira ari ubusa ku busa, wari umukino n'ubusanzwe wahuje amakipe afite abafana benshi. 

Amahoro Stadium itaravugururwa yuzuzwaga na APR FC na Rayon Sports kandi yakiraga ibihumbi 25

Kuri uyu mukino abafana bari bakubise buzuye, ndetse bamwe bakaba barabuze uko binjiye kubera umuvundo, abandi babura amatike kuko yashize mbere. Usibye kubona umukino wa shampiyona uzajya wuzuza sitade Amahoro no kubona umukino uzajya uyicagasa, bizajya biba ari inkuru

N'ubwo umukino wa APR FC na Rayon Sports abafana bari bakubise buzuye, ni wo mukino wa vuba uhuje aya makipe ufite itike ya make. 

Muri shampiyona, biragoye kubona ikipe ya Rayon Sports cyangwa APR FC yashyize itike ya make ku gihumbi (1,000 Frw), ibi rero bigaragaza ko n'ubwo muri uyu mukino abantu bari benshi, ariko n'itike yo kwinjira ku mukino yari iri hasi cyane. 

Umukino wo gusuzuma iyi sitade wahise uyuzuza 

Abafana n'abanyarwanda muri rusange bari bafite amatsiko yo kujya mu Amahiro Stadium

Imwe mu mpamvu yatumye Amahoro Stadium yuzura kandi iyo mpamvu ikaba itazongera kubaho, ni amatsiko abantu bari bafitiye sitade Amahoro. Abantu benshi n'abo mu ntara bari bafite amatsiko yo kujya muri sitade ya mbere mu Rwanda ndetse ntabwo byari ngombwa ko aba afite ikipe afana mu yari yakinnye. 

Umukino wa Police FC na APR FC wakurikiyeho werekanye ibihabanye

Umukino wa Police FC na APR FC wo gutaha sitade, umuntu yavuga ko utavuzwe cyane ku buryo hari abantu batabashije kuza. 

Amakipe yari yitabaje abashinzwe umutekano kuri buri ruhande ariko byaranze Amahoro Stadium ntiyuzuye 

Gusa ibyo urwitwazo rwabyo rwahita rushira kuko n'ubundi kwinjira byageze aho bigirwa Ubuntu ndetse hari abaturage bo mu turere dutandukanye bahawe imodoka baza kureba uyu mukino

Uko mbibona

Amahoro Stadium abantu yakira bigaragaza ko nibura ikipe y'igihugu "Amavubi" mu gihe izaba ihagaze neza ndetse ikakira n'ikipe ikomeye, ari bwo dushobora kuzabona sitade Amahoro yuzura. Umukino wa Rayon Sports na APR FC ni wo mukino wundi ushobora kuzuza Amahoro Stadium ariko nabwo bigasaba ko amakipe yose azaba ameze neza ndetse n'umukino ufite igisobanuro. 

Kugira ngo ku Amahoro Stadium habere umukino bisaba byinshi amakipe amwe yo mu Rwanda atakwigondera 

Ntabwo umuntu yatinya kuvuga ko umukino umwe gusa ari wo uri ku rwego rwo kubera mu Amahiro Stadium. Aha umuntu yavuga umukino Rayon Sports izakiramo APR FC muri shampiyona n'umukino APR FC izakiramo Rayon Sports ariyo mikino yaberamo mu Amahoro Stadium. 

Tugendeye ku bisaba ngo umukino ubere mu Amahoro Stadium, hari ikipe yahakiriye igasigara mu madeni adasanzwe. Aha navuga nk'abashinzwe umutekano ku mukino nibura bajya muri sitade Amahoro ntabwo baba bari munsi ya 80, wabara amafaranga yo kubahemba ugasanga bihagaze nka Miliyoni 1 Frw kandi no kuyinjiza bigoye. 

Umuriro uhagurutsa Amahoro Stadium nawo ni mwinshi ku rwego rurenze urwabayeho kuri sitade zose zo mu Rwanda. Ubaze ibintu byatakazwa kugira ngo umukino ubere ku Amahoro Stadium, n'ubwo igiciro kitarashyirwaho, ndahamya ko gukodesha Amahoro Stadium ntabwo byajya munsi ya Miliyoni 10 ku munsi.

Ibi bivuze ko hatabayeho nkunganire amakipe nka za Gasogi United, Gorilla FC, Musanze, Amagaju, Kiyovu Sport n'andi menshi atatekereza kwakirira umukino wayo kuri sitade Amahoro n'iyo yaba ari bwakire Rayon Sports cyangwa APR FC. 

Umukino wa APR FC na Rayon Sports ni wo wabasha kubera kuri iyi sitade






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND