FPR
RFL
Kigali

Copa America: Brazil yaguye miswi na Colombia, zikomezanya muri 1/4

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/07/2024 8:15
0


Imikino ya Copa America yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Brazil ikaba yanganyije na Colombia, Costa Rica itsinda Paraguay.



Kuri Levi's Stadium ni ho habereye umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Brazil na Colombia. Ni umukino wasifuwe na Jesus Valenzuela ukomoka muri Venezuela.

Muri uyu mukino, ikipe y'igihugu ya Brazil yatangiranye imbaraga zidasanzwe, cyane ko yifuzaga kuyobora itsinda rya D. Ku munota wa 12, Raphinha wa Brazil yafunguye amazamu, nuko icyizere cya Brazil kirushaho kuzamuka.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere, na Colombia yongereye imbaraga mu mipira yashyiraga mu bakinnyi basatira, batangira kotsa igitutu ku bwugarizi bwa Brazil. 

Ku munota wa 45+2 gusatira kwa Colombia byatumye ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Daniel Muñoz, nuko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagumye kwatakana, ubwugarizi ku mpande zombi buba maso iminota 90 irarangira, nuko umukino urangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.


Brazil yaguye miswi na Colombia, zikomezanya muri 1/4 

Uretse umukino wahuje Brazil na Colombia, mu itsinda rya Kane hanabaye umukino wahuje Costa Rica na Paraguay, ubera kuri Q2 Stadium, usifurwa na Yael Falcon ukomoka muri Argentina.

Ni umukino watangiye Costa Rica ifite imbaraga zidasanzwe, cyane ko mu minota icumi ya mbere, yari yamaze gutsinda ibitego bibiri. Ni ibitego bya Francisco Calvo ku munota wa gatatu, na Josimar Alcócer ku munota wa 7.

Costa Rica ikimara gutsinda ibitego bibiri mu minota irindwi gusa, byatumye Paraguay isubira inyuma ijya kuryama mu izamu, kugira ngo idatsindwa ibitego byinshi. Uko umukino wakuraga, Paragwa yatangiye gutinyuka Costa Rica, gusa igice cya mbere kirangira bikiri ibitego bibiri bya Costa Rica ku busa bwa Paraguay.

Mu gice cya kabiri, Paraguay yagarukanye imbaraga Zidasanzwe, nuko ku munota wa 55 Ramón Sosa ayitsindira igitego cya mbere. Paraguay ikimara kubona igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe, yokeje igitutu izamu rya Costa Rica, gusa abasore bayo baba maso, umukino urinda urangira bikiri ibitego bibiri bya Costa Rica kuri kimwe cya Paraguay.


Costa Rica yatsinze Paraguay birangira zisezerewe muri Copa America 

Mu itsinda rya Kane, imikino ya nyuma mu matsinda isojwe Colombia ari iya mbere n'amanota 7, Brazil ifite 5, Costa Rica ni 4, naho Paraguay ni 0. Brazil na Colombia zikomeje muri kimwe cya Kane, naho Costa Rica na Paraguay zo urugendo rwazo rugiyeho akadomo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND