FPR
RFL
Kigali

Fitina Omborenga wamaze kwerekeza muri Rayon Sports yageneye ubutumwa APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/07/2024 11:05
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,Fitina Omborenga wamaze kwerekeza muri Rayon Sports yageneye ubutumwa APR FC, ashimira ubuyobozi bwayo n'abafana bayo.



Ku munsi w'ejo ku Cyumweru nibwo uyu mukinnyi yateretse umukono ku masezerano y'imyaka 2 ari umukinnyi wa Murera ahawe Miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda nka recruitment ndetse n'umushahara wa Miliyoni 1 Frw ku kwezi.

Nyuma yo kuba umukinnyi wa Rayon Sports,mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye abayobozi ba APR FC ndetse n'abafana bayo yandika ati "Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire APR FC , ubuyobozi bwayo, abakinnyi twarikumwe muri iyi myaka 7 ntibagiwe n'abafana ba APR FC".

Usibye ibi kandi Fitina Ombolenga yanatakangaje ko atariwe uzabona atangiye gukinira imbere y'ibihumbi by'abafana ba Rayon Sports.

Uyu musore yari yarageze muri APR FC muri 2017,akaba yaratwaranye nayo ibikombe bitandatu bya shampiyona ndetse na kimwe kiruta ibindi mu Rwanda. Uyu musore kandi yanabaye kapiteni w'ikipe y'Ingabo z'igihugu hafi imyaka 2 ndetse byumwihariko akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi nubwo yari myugariro.

Fitina Ombolenga wamaze kwerekeza muri Rayon Sports yashimiye ubuyobozi bwa APR FC n'abafana bayo 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND