Ushobora kuba utabibuka neza, ariko uvuze indirimbo 'Bya Bihe' wahita wumva neza ko ari itsinda rya The Brothers riri kuvugwa. Ryagize ibihe byiza mu muziki ku buryo hari ibihumbi by'abantu bahora barifitiye urukumbuzi n'ubwo bikigoye ko ryagaruka rikongera gutanga ibyishimo.
Iri tsinda ryavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva mu 2006
kugeza mu 2012. Ryari rigizwe na Nshimiyimana Fikiri wamamaye nak Ziggy 55,
Victory Fidele Gatsinzi [Vicky] ndetse na Semivumbi Daniel [Danny Vumbi],
umunyamuziki akaba n'umwanditsi w'indirimbo uri mu bakomeye.
Inyandiko zivuga kuri iri tsinda zigaragaza ko ryatangiye
urugendo rw'umuziki mu 2004, ritangijwe na Danny na Vicky, baza guhuza imbaraga
na Ziggy waryinjiyemo mu 2006.
Ryavutse biturutse kuri Vicky na Danny Vumbi bahuriye muri
Kaminuza ya KIE buri umwe yifitemo impano yo kuririmba, biyemeza gushinga itsinda.
Ni uko rivuka mu 2004.
Bakoze ibihangano byasize urukumbuzi ku mubare munini, ndetse
babasha kwegukana ibikombe birimo nk'igihembo cya Never Again cyo mu 2004, PAM
Awards yo mu 2006, Salax Awards yo mu 2008, Ijoro ry'urukundo Awards yo mu 2009
ndetse na 'East African Music Awards yo mu 2011.
N'ubwo batandukanye buri wese agaca inzira ze, ariko Album
yabo bise 'Impinduka' iriho indirimbo 10 na n'ubu abantu baracyayumva. Iriho
indirimbo nka 'Ijambo, 'Yambi', 'Bya Bihe', 'Nagutura iki' n'izindi.
Kimwe mu bigaragara mu muziki muri iki gihe ni uko amatsinda
yagiye aba macye ahanini bitewe n'ibibazo ndetse n'ibyifuzo bya buri umwe.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko gutandukana kw'abagize itsinda bikwiye kurebwa mu nguni nyinshi, ariko kandi wanashingira mu kuba mu itsinda hari igihe habamo umuntu umwe wiyumva nk'aho iryo tsinda ari we rishingiyeho.
Ati "Imwe mu mpamvu ituma amatsinda y'umuziki ataramba
habamo kuvunishanya cyangwa kwiyemera kuri umwe mu bagize itsinda. Birashoboka
ko waba ufite ijwi ryiza kurusha bagenzi bawe cyangwa undi akaba ari umwanditsi
mwiza kurusha abandi bose basigaye.”
“Indirimbo yasohoka ukumva uruhare rwawe ni nka 80% cyangwa
90%, nka mugenzi wawe yashaka gusohora indirimbo y'indi yahimbye nkawe
nk'umwanditsi urenze ukavuga uti 'iyi ndirimbo rero ntabwo iri ku rwego rwacu'
wabivuga nko mu nama na bagenzi bawe, bagahita bavuga bati uyu muntu atangiye
kwishyira hejuru, buriya ntabwo biba byoroshye ko abantu bumvikana ijana ku
ijana [...]"
Danny Vumbi yumvikanishije ibyabaye mu matsinda y'andi ari
nabyo bishobora kuba byaragejeje ku itandukana rya The Brothers, kandi avuga ko
iri tsinda ridaze kugaruka.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Afande'
yavuze ko nyuma y'imyaka itanu yari ishize nka The Brothers batandukanye, hari
umuntu wabegereye ashaka kubakoreshereza indirimbo no kubategurira ibitaramo
byari kugera mu Ntara zitandukanye n'Umujyi wa Kigali, ariko bombi bananirwa
kumvikana. Ati "Akazi ntitwabashije kugakora, kandi twese twari
duhari."
Yavuze ko uwo muntu yari uwo mu Rwanda, kandi muri gahunda
yari afite harimo kubakorera indirimbo eshatu nshya, ebyiri zari gukorerwa
amashusho hanyuma indi igasohoka ari 'Audio' gusa.
Ni umushinga yari yateguye ku buryo yateganyaga ko izi
ndirimbo zari gucurangwa mu bitangazamakuru mu gihe cy'amezi atandatu mu rwego
rwo kuzimenyekanisha hanyuma bagahita batangira ibitaramo byo kuzenguruka
igihugu.
Ati "Yatekerezaga ko mu gihe cy'amezi atandatu,
indirimbo abantu bazaba bazifasha hanyuma tugakora ibitaramo ku rwego
rw'igihugu, ariko ntabwo twumvikanye ku buryo twari kubikora."
Danny Vumbi yavuze ko 'uwo muntu yatangaga amafaranga menshi' ariko ntibyakunze ko bombi bemeranya kuri uwo mushinga. Ati "Ni igitekerezo cyo muri 20017, hari hashize imyaka itanu dutandukanye (Bivuze ko batandukanye mu 2012)."
Yirinze kuvuga impamvu zatumye bombi badahuza kuri ibi
bitaramo bitanu, ariko kandi yumvikanishije ko buri umwe yari afite uko yumva
ibintu cyane cyane bijyanye n'amafaranga uriya mushoramari yemeraga kubaha bombi.
Danny Vumbi atekereza ko iyo bemera gukora biriya bitaramo' iri
tsinda ryari kugaruka. Ati "Wenda nk'iyo icyo gihe kibaho, The Brothers
yari kongera kugaruka."
Danny Vumbi yatangaje ko mu 2017 bahawe ikiraka nka The
Brothers cyari gutuma bagaruka mu muziki ariko bananiwe kumvikana
Danny Vumbi yavuze ko gutandukana kw’abagize itsinda ahanini
bituruka mu kuvunishanya
The Brothers yagize ibihe byiza mu muziki, ku buryo indirimbo zabo nka ‘Bya bihe’ ziracyumvwa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO '365 REMIX' YA DANNY VUMBI NA ZIGGY 55
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY VUMBI AGARUKA KU NGINGO ZINYURANYE KU MUZIKI
TANGA IGITECYEREZO