Bora Shingiro uri mu bakomeye muri iki gihe mu bijyanye no gutunganya amashusho ya filime no kuzandika, yatangaje ko yasoje igikorwa cyo gufata amashusho ya filime nshya yitwa “Why Mary” yakinnyemo abarimo Kwizera Emelyne wagaragaye ari kumwe na The Ben bigakurura impaka.
Uyu mukobwa yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, nyuma y’amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari kumwe na The Ben mu gitaramo cye i Musanze akamukora ku murimbo w’ubwiza uzwi nka ‘Ishanga’.
Yisanze imbere y’itangazamakuru asobanura ko The Ben ari inshuti ye y’igihe kirekire, ndetse ko hari byinshi mu bitaramo yagiye amuherekezamo mu bihe bitandukanye, yaba ibyabereye hanze y’u Rwanda.
Avuga ko The Ben atigeze amukorakora nk’uko byagiye bivugwa. Hari aho yagize ati “Ukuntu byagenze bareke kwibaza ibyo ku ruhande, nta buryo bwihariye bwo gufata amafoto bwari buhari.
Yarinjiye ajya ahafatirwaga amafoto muri ‘VIP’ twari hasi tujya kurya ifoto. Ndanayirya kuko nari nabishegeye. Njyewe ngezweho, aramfata. Abantu benshi bifotozanyije na we. Twagiye kwifotoza mugezeho turasuhuzanya.”
Akomeza ati “Mu gihe twiteguraga kwifotoza yumvise ikintu kibyimbye, arambwira ngo utambwira ko wambaye bya bintu by’abapfumu… nyine nari nambaye ishanga. Rero abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi kuko tutaziranye si byo. Ahubwo naramubwiye ngo buretse babanze badufotore. Ngiye kugenda nahise mubwira ngo ni ishanga nambaye. Ni cyo gihe duherukana.”
The Ben aherutse gutangaza ko Emelyne ari umwe mu bagize amatsinda y’abafana be kandi ko buri tsinda rikora uko rishoboye kugirango rikora neza mu gushyigikira umuhanzi wabo.
Yavuze ko Emelyne abarizwa mu itsinda ‘Habibi’ kandi ko abarizwamo bose bakunze kwitabira ibitaramo bye cyane. Ati “Ntabwo byabaye ku muntu uwo ari we wese, byabaye ku muntu nzi w’inshuti, mfata nka mushiki wanjye, harimo ikintu cyo kwisanzura, niyo mpamvu nza nkavuga nti nta muntu w’umwere.”
Uyu mukobwa ni umwe mu bakinnyi b’imena muri iyi filime ‘Why Mary’ ya Dangote Kevin. Ndetse igaragaramo n’abandi bakinnyi barimo nka ‘Samu’ wakinnye muri filime y’uruhererekane ya ‘The Bishop’ ya Zacu Entertainment, ‘Channel’ uri mu bakinnyi bashya bafite ubuhanga n’abandi.
Kugeza ubu hamaze gukorwa ‘Season 1’ ifite Episode 13. Kevine Dangote ufite mu biganza uyu mushinga wa filime, ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo y’abo mu ishuri ryashinzwe na Bahavu Usanase Jannet binyuze muri sosiyete ya filime yise ‘BahAfrica Entertainment’.
Kevin asanzwe kandi akina muri filime nyinshi za Bahavu zitambuka ku muyoboro wa Youtube no ku rubuga rwa www.Aba.rw . Asobanura ko yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubumenyi yungutse, no gutera ikirenge mu cya Bahavu usigaye muri iki gihe akora umurimo w’Imana.
Bora Shingiro yabwiye InyaRwanda, ko Dangote Kevine “yaranyegereye ambwira kumushyigikira, ndabyemera ni uko rero twatangiye umushinga wo gukora iyi filime.”
Uyu musore yasobanuye ko mu rwego rwo gucuruza iyi filime, bakiri gutekereza aho bazayishyira, yaba kuri Televiziyo Rwanda, Zacu Entertainment, DSTV cyangwa se ahandi bazabona bijyanye n'ibyifuzo byabo.
Ati “Hari uburyo bwinshi cyane turi gutekereza bujyanye n’amasomo ariko tutaremeza, rero turacyari mu biganiro nabo, uwo tuzakorana tuzaba twashingiye ku byifuzo byacu, ubwo nibwo tuzakorana.”
Bora yavuze ko bitaye cyane ku kureba abakinnyi bagezweho muri iki gihe, barimo na Yvan ugezweho muri iki gihe muri City Maid n’abandi.
Dangote Kevine wazanye igitekerezo cyo gukora iyi filime, niwe mukinnyi w’imena, kandi ni nawe washoye imari mu ikorwa ryayo.
Bora Shingiro niwe wanditse iyi filime, ayifatira amashusho, ndetse arayayobora. Ati “Kuyobora filime urumva ni ibintu bikomeye cyane. Uyu munsi iri gutunganywa kugirango tuyekeze aho igomba kujya, mu gihe kitadatinze turayigeze ku bo twayiteguriye.”
Kwizera Emelyne wavuzweho gukorakorwa na The Ben ari mu bakinnyi b’imena ba filime ‘Why Marry’
The Ben aherutse gutangaza ko Kwizera Emelyne ari mu itsinda ry'abafana be biyise 'Habibi'
Bora
Shingiro yatangaje ko yahisemo gukorana na Dangote Kevine kubera ko yakunze
inkuru y’iyi filime
Bora
yavuze ko iyi filime bari gutekereza kuzayishyira kuri Televiziyo zinyuranye
Dangote
Kevine nyuma yo gusoza amasomo ye kwa Bahavu yatangiye gukora filime ze bwite
Samu
[Uri imbere] wakinnye muri ‘The Bishop Family’ ni umwe mu bakinnyi b’imena muri
filime nshya ya Dangote Kevin
Bora Shingiro amaze gushyira ibiganza kuri filime nyinshi zikomeye, ndetse aherutse kwegukana igikombe 'Independent Short Award' yakuye i Los Angeles muri Amerika binyuze mu iserukiramuco
‘Channel’
uri mu bakinnyi bashya bagaragaje ubuhanga mu gukina filime muri iki gihe
Dangote
Kevin washoye imari muri iyi filime asobanura ko ashaka kugira uruhare mu
guteza imbere cinema Nyarwanda
Ubwo Kwizera Emelyne yari mu ifatwa ry'amashusho ya filime 'Why Mary'
TANGA IGITECYEREZO