FPR
RFL
Kigali

Platini yateye utwatsi ibyo kwemeranya n’umugore we gutandukana (Divorce)

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/06/2024 18:30
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Nemeye Platini wamamaye nka Platini, yatangaje ko ataremenya n'umugore we Olivia Ingabire guhana ubutane bwa burundu (Divorce).



Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, Platini yahakanye inkuru zivuga ko yemeranyije n’umugore we gutandukana. Yavuze ko ayo makuru ari ibihuha. 

Uyu mugabo wanyuze mu itsinda rya Dream Boys, akaba ari gukora umuziki ku giti cye, yagaragaje ko n’ubwo bimeze gutya nta kintu kizamubuza gukomeza gutera imbere, ariko kandi ‘dukeneye ikiruhuko’.

Ingingo ya 194 y’itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango iteganya ko ikirego kigamije gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo budasubirwaho gitangwa n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa undi muntu wese ubifitemo inyungu.

Ingingo ya 195 yo ivuga ko ishyingirwa riteshejwe agaciro ku buryo budasubirwaho rifatwa nk’aho ritigeze ribaho uhereye ku munsi isezerano ryo gushyingirwa ryakoreweho.

Icyakora, ishyingirwa ritaye agaciro rigenera abana uburenganzira burikomokaho kabone n’iyo abashyingiranywe bombi baba barabigiranye uburyarya. Urukiko rwemeza uko abana bazarerwa nk’uko bigenda igihe cy’ubutane.

Iryo teshagaciro ntirikuraho kandi uburenganzira n’imirimo nshinganwa y’ababyeyi ku bana.

Ni ibiki byavuzwe kuri we n’umugore we?

Kopi z’urubanza zagiye hanze zigaragaza ko Platini yatanze ikirego mu rukiko rw'ibanze rwa Nyamata ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024.

Urikiko rw'ibanze rwa Nyamata ni rwo rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza hashingiwe ku ngingo ya 219 y'itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n'umuryango, kuko Nemeye Platini na Ingabire baheruka (Bivuze ko batakibana) kubana mu Kagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera kandi ni muri 'ressort' y'urukiko rw'ibanze rwa Nyamata.

Muri uru rubanza, Platini yavuze ko ku wa 6 Werurwe 2021 habaye amasezerano y'ugushyingiranwa hagati ye na Ingabire Olivia, kandi ayo masezerano yabereye imbere y'umwanditsi w'irangamimerere w'umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko ku wa 30 Kanama 2023, ku bw'impamvu zabo bwite (We n'umugore we) bifuje ko ayo masezerano yabo y'ugushyingirwa yaseswa nk'uko amategeko abigenga abiteganya.

Ingingo ya 229 y’itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango iteganya ko "Gutana guturutse ku bwumvikane gusabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z’ubutane ku bashyingiranywe, n’umutungo wabo kimwe n’abana babo."

Ababuranyi bombi [Ni ukuvuga Platini na Olivia] basaba urukiko gushingira ku ngingo ya 229 y'itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n'umuryango rukemeza amasezerano yabo gutandukana yo ku wa 30/8/2023. Bombi bavuga ko bashaka gusesa aya masezerano ku mpamvu zabo bwite.

Muri iyi nyandiko y'urubanza, InyaRwanda ifitiye kopi bagaragaza ko 'abashakanye nta mwana babyaranye' bityo 'nta n'inshingano za kibyeyi zizabaho nyuma y'itandukana'.

N'ubwo bimeze gutya ariko Platini aherutse gusohora indirimbo yise 'Ku Mutima' kandi yumvikanishije ko yayihimbiye umwana we w'umuhungu- Ushingiye ku butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram.

Muri iyi ndirimbo, avuga ko umwana we avuka yagize ibyishimo bikomeye, ndetse ko asa n'umwana we mu mico no mu myifatire.

Ababuranyi bombi [Ingabire na Platini] bagaragaza ko basabye gutandukana mu gihe ibikoresho byo mu nzu bari batunze babigabanye ku bwumvikane bwabo hakurikijwe ku byo buri wese yari akeneye.

Ikindi ni uko inzu iri mu kibanza gifite UPI 5/07/09/02/3879 iherereye mu Mudugudu wa Karugenge, Akagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, Intara y'Iburasirazuba yabaye iya Nemeye Platini nk'uko 'babyumvikanye'.

Impande zombi kandi zemeranyije ko nta ndishyi zitangwa muri uru rubanza kuko ikirego byose bacyemeranyaho hashingiwe ku masezerano basinye yemera gutandukana.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 bombi batangiye kuburana mu mizi. Umwe mu banyamategeko yabwiye InyaRwanda ko iyo ababuranyi batangiye kuburana mu mizi, urukiko ruba rukeneye ‘ko bombi bemeza ibya gatanya yabo imbere y'urukiko, hanyuma urukiko rukazafata igihe cyo gutangaza icyemezo cya nyuma.

Kopi y'urubanza kandi igaragaza ko bombi baburanye bahagarariwe n'umunyategeko umwe witwa Habakurama Francois Xavier. Umwe mu banyamategeko yabwiye InyaRwanda ko kuba baraburanye bafite umunyamategeko umwe 'bivuze ko gutandukana kwabo ari ikintu bemeranyijweho ari na yo mpamvu biyambaje umunyamategeko umwe'.

Uyu munyamategeko yavuze ko mu busanzwe, iyo ababuranyi batemeranya kuri gatanya, buri umwe agira umunyamategeko we mu rukiko. 

Imibare y’ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019, ingo zisenyuka binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bikaba bisobanuye ko ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy'umwaka umwe gusa.

Ni mu gihe Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.


Platini P yatangaje ko atigeze yemeranya gutandukana n'umugore we Olivia Ingabire












KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MUTIMA' PLATINI YAKOREYE UMUHUNGU WE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND