FPR
RFL
Kigali

Diamond Platnumz yavuze inkuru yihariye ya Komasava iri guca ibintu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/06/2024 15:41
0


Diamond Platnumz yagarutse ku mvano y’inganzo y’indirimbo iri guca ibintu yise ‘Komasava’, uko yafashwe, igisobanuro cyayo, anakomoza ku cyo imbyino iherekeje isobanuye.



Mu kiganiro uyu muhanzi w’ikimenyabose yatanze nyuma yo gutaramira mu bitaramo bya Afro Nation byabereye muri Portugal.

Ndetse iyi ndirimbo ikaza mu zo yitabaje akayiyirimbana n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki nyafurika bari aho.

Diamomd yavuze ko indirimbo Komasava yayanditse ku munsi wa 27 w’igisibo gitagatifu cya Ramadan aho abasilamu babasenga b’inginga Imana.

Abisobanura yagize ati”Narindi kumwe na Producer, ndavuga ngo kanjye gusenga isengesho rya Tahajjud, aho umuntu asenga icyo asabye ikakimuha ndisoje ndagaruka.”

Yakomeje avuga ko ubwo bayikoraga batekerezaga ku kintu cyakongera guhuza abantu ati”Tuyikora twatekerezaga ku ndirimbo idashobora gukumira umuntu uwari wese aho yaba ava hose.”

Yongeraho ati”Cyangwa ngo uwo uriwe niyo mpamvu nashyizemo indimi zitandukanye harimo igifaransa, igisahili, icyongereza, ikilatini n’ikizulu bikajyanira no gusuhuzanya.”

Avuga ko kandi imbyino yayo ari iy’umunezero n’ubucuti nyuma y’icyorezo cya COVID19 cyagiye gihindura imigirire itandukanye ya muntu bisobanuye kongera gusubira mu buzima busanzwe no kunezerwa.

Diamomd igitero cyo muri iyi ndirimbo ifite iminota 4:36 cyamutwaye igera kuri 20 ngo abe akirangije.

Ikindi asanga gituma ikomeje kurushaho kugera kure ari uko harimo n’igifaransa akomeje kwiga kandi abagikoresha nabo atari bake ku Isi.

Komasava yagiye hanze ku wa 03 Gicurasi 2024 ikomeje kugira igikundiro cyo hejuru ndetse no mu Rwanda abarimo Alliah Cool na Juma Jux bagaragaye n’inshuti zabo bayibyina mu mashusho yaciye ibintu.

Chris Brown na we aherutse kugaragara ayibyina ibintu byatigishije Akarere k’Ibiyaga Bigari binakora ku mutima Diamond Platnumz kubona uyu munyabigwi ayibyina.Indirimbo ya Diamond, Komasava ikomeje guca ibintu mu bice bitandukanye by'Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND