FPR
RFL
Kigali

Uko Los Angeles Lakers ihagaze nyuma yo kwibikaho Bronny James

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/06/2024 15:48
0


Los Angeles Lakers, iherutse gukora amateka, igura Bronny James, umuhungu wa LeBron James, neza neza agiye kujya akinana na se muri iyi kipe.



Nyuma y'uko Los Angeles Lakers yinjije abakinnyi babiri bato kandi bakomeye, abo ni Dalton Knecht na Bronny James, Ikinyamakuru FADEAWAY WORLD cyakoze ikipe ibanza mu kibuga, ndetse gikora n'abasimbura, nyuma nticyatinya kuvuga ko Los Angeles Lakers bashatse batangira kuyiha amahirwe yo kwegukana NBA ya 2024-25.

Los Angeles Lakers izaguma kuba ifite LeBron James, umwe mu bakinnyi b'inkorokoro isi yagize muri Basketball. Uyu mukinnyi wapangaga ibyo gusubira muri Cleveland Cavalier, ibitekerezo yarabihinduye, nyuma y'uko ikipe imuzaniye umuhungu we Bronny James ngo bajye bakinana muri Los Angeles Lakers.

  • Iyi kipe, ikomeje kugura imbaraga haba mu bakinnyi bayo nka Dalton Knecht na Anthony Davis, ku buryo ikomeje gukomera mu myanya yose y'ikibuga.

Los Angeles Lakers kandi iri kwitegura gutanga $18,692,307 kuri D'Angelo Russell, kugira ngo yongere amasezerano, cyane ko ayo afite ari kugana ku musozo. 

Abakinnyi batanu beza  Los Angeles Lakers ifite bakwiye kubanza mu kibuga ni D’Angelo Russell, Austin Reaves, LeBron James, Rui Hachimurana na  Anthony Davis.

Abasimbura beza bari muri Los Angeles Lakers ni Gabe Vincent, Bronny James, Jalen Hood-Schifino, Dalton Knecht, Cam Reddish, Maxwell Lewis, Jarred Vanderbilt, Christian Wood, Jaxson Hayes. 

Mu mwaka mukino wa 2023-2024, Los Angeles Lakers yasoje ari iya Gatandatu mu mikino ya NBA Regular Season. Mu mikino ya NBA Playoffs, ntabwo yarenze umutaru, cyane ko yakuwemo na Denver Nuggets muri kimwe cya Kane. 

Iyi kipe ifite NBA inshuro 17, ukurikije uko iri kwiyubaka, niyo iri guhabwa amahirwe yo kwegukana NBA ya 2024-25, bityo ibyo Biramutse bikunze, yahita ifata Boston Celtics ifite NBA inshuro 18, ikaba ikurikiwe na LA Lakers ifite NBA inshuro 17.


Bronny James azajya akinana na Papa we LeBron James muri Los Angeles Lakers 


Umuhungu wa LeBron James Bronny James, yitezweho kuzaba umukinnyi ukomeye nka se 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND