FPR
RFL
Kigali

Kevin Hart yahishuye impamvu atagikunda kujya mu kabari

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/06/2024 20:21
0


Umunyarwenya w’icyamamare, Kevin Hart, uherutse kugaragara ari gusinzirira mu kabyiniro, yahishuye impamvu atagikunda kujya mu birori bya n’ijoro birimo n’utubari.



Mu minsi ishize hari amashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ya Kevin Hart, yavugishije benshi bibaza impamvu uyu munyarwenya ajya mu kabyiniro agasinziriramo aho gukora icyamujyanye nko kwishimisha cyangwa kubyina kimwe n’abagenzi be.

Aya ni amashusho yashyizwe hanze n’umuraperikazi ugezweho muri Amerika witwa Latto aho yararikumwe n’umuhanzi Usher hamwe na Kevin Hart basohokanye mu kabyiniro gusa uyu muryarwenya ubwo abandi barimo kunywa Champagne banabyinamo we yarari gusinzira, mu gihe muyandi mashusho yagaragaye asaba Usher na Latto ko bamureka akitahira.

Kevin Hart yagarutse ku mpamvu atagikunda kujya mu tubari n’utubyiniro

Mu kiganiro Kevin Hart yagiranye na Complex Magazine yahishuye ko mu byukuri muri iyi minsi atagikunze kujya mu tubari n’utubyiniro. Yagize ati: “Si ariya mashusho yonyine agaragaza ko ntishimiye kuba ndi mi kabyiniro. Muri iyi minsi ntabwo ngikunda ibirori bya n’ijoro, sinkikunda kujya mu tubari cyangwa utubyiniro, niyo ngiyeyo sinarenza isaha mpicaye kuko birambangamira”.

Yavuze ko yirinda kujya mu tubari kuko yabihaze ndetse ngo abyanga kuko byangiza gahunda ze

Kevin Hart yakomeje agira ati: ‘Ntekereza ko imyaka 44 mfite itakinyemerera kujya mu tubari ngo ntindeyo. Mbere natujyagamo ngakesha ariko ubu iyo mpageze mba numva nshaka gusubira mu rugo nkagumana n’umuryango wanjye kuko nibyo bimpa amahoro. Ikindi kandi kujya mu tubari bituma nica gahunda z’umunsi ukurikiyeho”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND