Abakunzi b’urwenya batari bake bitabiriye igitaramo cy’urwenya cyabereye muri Institut Francais du Rwanda barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,Umutoni Sandrine.
Nk'uko bimaze iminsi byamamazwa ku mugoroba wa 29 Kamena
2024 abanyarwenya batandukanye bataramiye mu birori ngarukamwaka bya Caravane
du Rire.
Ibi birori bikaba byitabiriwe ku rwego rwo hajuru
abanyamahanga birumvikana biganjemo abumva Igifaransa dore ko cyatumiwemo Samia
Orosemane,umunyarwenya washinze imizi ku isi.
Ndetse kandi wagiye ashyirwa ku rutonde rw’abavuga
rikijyana mu Bufaransa inshuro zitari nkeya abantu bizihiwe baraseka yaba bigizwemo uruhare n’abanyarwenya b’abanyarwanda
cyangwa abanyamahanga.
Mu banyamahanga bataramye harimo Samia Orosemane wo mu
Bufaransa, Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda
ndetse na Chipukeezy wo muri Kenya.
Naho ku ruhande rw’u Rwanda haserutse Prince Nshizirungu,
Herve Kimenyi, Muhinde, Merci Ndaruhutse, Michael Sengazi na Babu bo mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya gatatu ibitaramo bya Caravane du Rire
bibereye i Kigali.
TANGA IGITECYEREZO