FPR
RFL
Kigali

Rukundo AbdulRahman yasinyiye Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/06/2024 17:43
0


Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi wakinaga mu ikipe y'Amagaju FC, Rukundo AbdulRahman yasinyiye ikipe ya Rayon Sports.



Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yasinyiye iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru amasezerano y'imyaka 2 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28 Kamena 2024.

Ni nyuma yuko yari yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agahita yerekeza ku biro bya Rayon Sports ariko hakabanza kubaho ikibazo cy'uko iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda itumvikanaga n'Amagaju FC igihe izayihera amafaranga gusa biza kurangira impande zombi zibyumvikanyeho, umukinnyi atereka umukono ku masezerano.

Rayon Sports yaguze Rukundo AbdulRahman Miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda, ku giti cye afata Miliyoni 10 Frw naho ikipe y'Amagaju FC yari agifitiye amasezerano y'umwaka umwe nayo ifata Miliyoni 10 Frw.

Uyu mukinnyi uzajya uhembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi yerekeje muri Murera nyuma yuko yitwaye neza mu mwaka w'imikino dore ko yatsinze ibitego 12 ndetse akanatanga imipira 9 yabivuyemo muri shampiyona.

Ni umukinnyi wa gatatu Rayon Sports isinyishije nyuma ya Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange wakiniraga Gorilla FC ndetse na Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND