FPR
RFL
Kigali

Perezida Kagame yigishijwe ururimi rushya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/06/2024 16:23
0


Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu, yigishijwe kuvuga amagambo amwe n’amwe yo mu rurimi rw’Amashi ruvugwa n’abantu benshi mu karere ka Rusizi.



Uru rurimi Perezida Kagame yarwigiye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza nyuma yo kuva mu karere ka Nyamagabe na Huye ku munsi w'ejo kuwa Kane.

Mu kuhagera yakiriwe n'abantu barenga ibihumbi 200 bavuga amagambo agira ati “Paul Kagame enyanya enyanya” na “Tukusima bwenene", asobanuye mu Kinyarwanda ngo “Ni wowe” ndetse “Turagushimira cyane!”.

Uri ni ururimi rw'amashi rwihariwe cyane n'abaturage bo mu karere ka Rusizi byumwihariko ku kirwa cya Nkombo.

Uru rurimi rwamunejeje cyane maze na we mu ijambo rye atangira avuga ko bamwigishije  kuvuga  “Mwazukire”,bisobanuye kubabaza niba baramutse.

Perezida Kagame mu ijambo rye yakomeje agira ati “enyanya enyanya” na “Tukusima bwenene!” nk'uko na bo bamuririmbiraga.

Nyuma Umukuru w'Igihugu yaje no kuvuga ko uru rurimi agiye kurwiga mu gihe cya vuba, agira ati “Ndaza kwiga urwo rurimi mu minsi mike.”

Usibye kuba abaturage bo mu karere ka Rusizi bamwakirije uru rurimi bihariye, banamwakirije imbyino zihariye zitwa “Gusaama” maze itsinda “Abasaamyi ba Nkombo” bamunyurizaho n’indirimbo zabo mu birori byari bibereye ijisho.

Perezida Kagame nyuma yo kuva mu karere ka Rusizi biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ari bukomereze ibikorwa bye bwo Kwiyamamaza mu Karere ka Nyamasheke ku kibuga cy’umupira cya Kagano, mbere yo kwerekeza mu karere ka Karongi kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanema 2024.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND