FPR
RFL
Kigali

Perezida Kagame yemereye ab'i Karongi na Rutsiro kubakemurira ikibazo cy'umuhanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/06/2024 12:52
0


Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024,yemereye abaturage bo mu karere ka Karongi na Rutsiro kubakemurira ikibazo cy'umuhanda.



Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024,ubwo yarari kuri Site ya Mbonwa mu Karere ka Karongi , ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa munani nyuma yo kuva mu karere Nyamasheke ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku baturage biganjemo abo mu turere twa Karongi na Rutsiro dukora ku kiyaga cya Kivu, yavuze ko yumvuse ko basigaye bafite amahotelu agenda hejuru y'amazi y'iki kiyaga ndetse avuga ko ari agashya bazanye.

Ati" Hanyuma rero ibisigaye cyane cyane murimwe hano muturiye hano za Karongi na Rutsiro muturiye kiriya kiyaga kirimo byinshi. Numvise ko musigaye mufitemo na za hoteli zigenda hejuru y'amazi. Ako ni agashya ntabwo byari bisanzwe hano nimwe mwabizanye. 

Ayo mahoteli rero usibye ari kubutaka atagenda turashaka ko yubakwa akaba menshi mandi akaba meza.Ntabwo twifuza gukora gusa ,twifuza no gukora imirimo inoze ibintu byose bikaba byiza" . 

Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko hari hari ikibazo cy'umuhanda uva muri utu turere dukora ku Kivu ugera i Muhanga utameze neza ariko ko ugiye gukorwa kugira ngo abashaka kujya gusura ibyiza bitatse utu turere biborohere.

Ati" Hanyuma hari umuhanda uva hano muri ibi bice ugenda ukagera za Muhanga ukomeza ujya mu mujyi. Ntabwo nishimye cyane ikibazo numvise gihari cyari gikwiye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze.

Aho tuvugira aha ubwo abo mbwira barumva,kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakira ku kiyaga abantu bashobore kubigana ndetse ku buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka hano ushobore kugera ku Isoko ry'ahandi mu gihugu,mu mujyi mukuru w'u Rwanda byoroshye ndetse muvanemo n'ifaranga. 

Rero turashaka ko ari abakerarugendo, ari abandi bikorera bacuruza,biba urujya n'uruza hagati y'utu turere n'ahandi. Imihanda bayivuze ,amashanyarazi bayavuze,ari inyubako zindi ari z'amashuri, ari iz'aho bavurira birahari twavuga ko ari byiza ariko turashaka ibirenze,turashaka kubyongera".

Perezida Kagame nyuma yo kuva mu karere ka Karongi biteganyijwe azakomereza ibikorwa bye bwo Kwiyamamaza mu karere ka Ngoma ku wa Kabiri w'Icyumweru gitaha tariki ya 2 Nyakanga 2024.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND