FPR
RFL
Kigali

Mufite inshingano ikuba Kabiri- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/06/2024 14:19
0


Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, Umukandida wa FPR-Inkotanyi yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Rusizi, aho yibukije urubyiruko inshingano zaryo ndetse akabibutsa ko bafite inshingano yo gukuba kabiri ibyagezweho.



Mu mvugo zo ku Nkombo, Abanya-Rusizi basaga ibihumbi 200 bari kuri Stade ya Rusizi, bamwakirije amagambo agira ati “Paul Kagame enyanya enyanya” na “Tukusima bwenene” bamubwira “Ni wowe” na “Turagushimira cyane”

Mu ijambo rye, Paul Kagame yabwiye urubyiruko n’abakiri bato ko bafite inshingano zo kubakira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse bakabirinda kugira ngo hatagira ubisubiza inyuma.

Perezida Paul Kagame yagize ati: “Mwebwe, rubyiruko rero bana bacu, mujye musubiza amaso inyuma gato mumenye ngo aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze ubu, mwebwe mufite inshingano ikuba kabiri yo kugira ngo mukomeze mwubakire aho ku bimaze kugerwaho, mwihute ariko noneho munabirinde''.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano zo gukuba kabiri ibyagezweho bakanabirinda

Yabwiye urubyiruko hamwe n'Abanyarwanda bose ko bakwiye kwitura FPR-Inkotanyi yabagabiye kandi ko imyaka itanu iri imbere ari iyo gukora ibyari bitarakorwa. Urubyiruko rwari rwaje kwihera amaso Perezida Kagame rwavugiye hejuru ruti ''Dufitanye igihango' ndetse rumusezeranya kuzamutora ijana ku ijana ku itariki 15 Nyakanga 2024.

Abanya-Rusizi barenga ibihumbi 200 bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND