FPR
RFL
Kigali

Uko King James yatanze ibihumbi 400 Frw ku ndirimbo yari kuririmbamo Kidum na Riderman-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/06/2024 17:51
0


Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yatangaje ko King James yamwishyuye amayero 500 amuha indirimbo yari yanditse 'Ntibisanzwe' mu gihe yari amaze igihe atekereza kuyikora akayifashishamo umuhanzi wo mu Burundi, Kidum cyangwa se umuraperi Riderman.



Iyi ndirimbo 'Ntibisanzwe' ntabwo iri kuri shene ya Youtube ya King James, ariko igaragara ku mbuga z'abandi bantu banyuranye bagiye bayishyiraho kuva uyu muhanzi yayishyira hanze. Imaze imyaka 10 isohotse, kuko yagiye hanze ku wa 6 Ugushyingo 2014.

Ni indirimbo y'urukundo yihariye cyane itangazamakuru cyane cyane mu gihe cy'imyaka icyenda ishize, ndetse King James yagiye ayiririmba cyane mu bitaramo n'ibirori yatumirwagamo.

Yanditswe na Danny Vumbi itunganwa mu buryo bw'amajwi (Audio) na Producer Pastor P wabanaga icyo gihe mu inzu imwe na King James. Aba bombi kubana mu inzu imwe byatumye buri umwe akomera, yaba ku ruhande rwa King James ndetse no ku ruhande rwa Pastor P.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko kwandika indirimbo 'Ni Danger' mu 2014 byaturutse ku kuba yari amaze iminsi agurishije indirimbo ye 'Ntibisanzwe' kuri King James.

Kandi muri uriya mwaka yari yasohoye indirimbo nke cyane. Ati "Buriya indirimbo yitwa 'Ntibisanzwe' nagurishije King James niyo yatumye nkora 'Ni Danger' kubera ko muri uwo mwaka nari nasohoye indirimbo nke cyane, nari nasohoye indirimbo 'Muramumenyereye' abantu ntibayikunda, hari igihe usohora indirimbo abantu bakavuga bati 'wapi'.

Yavuze ko indirimbo 'Ntibisanzwe' yari amaze igihe ayifite muri studio, ndetse abantu benshi bajya muri studio kwa Pastor P bari bayikunze cyane, ku buryo batekerezaga ko igihe izagira hanze izakundwa cyane.

Iyi ndirimbo yakunzwe cyane na King James, Riderman ndetse na Kidumu wo mu Burundi ku buryo Danny Vumbi yatekerezaga ko yakwifashishamo Riderman na Kidum mu kuyikora.

Yavuze ko icyo gihe Kidumu yamubwiye ko yakunze iyi ndirimbo 'Ntibisanzwe' kandi yifuza ko bayikorana, ariko amusaba icyumweru kimwe cyo kujya muri Kenya nyuma akazagaruka bakayikora, ariko ntiyagarutse.

Ati "Natekerezaga Riderman na Kidumu. Ariko muri studio indirimbo yakorwaga na Pastor P kandi Pastor P yabanaga na King James noneho bagahora bayumva cyane. King James arambwira ati reka iyi ndirimbo nkwishyure, ndamubwira nti ko nari ntegereje Kidum, arambwira urabona Kidum azaza koko?"

Yavuze ko Kidumu yagiye bitunguranye muri Kenya, kandi yakomeje kumutegereza mu gihe kirenze ibyumweru bitatu, bituma nawe yumva ko yagurisha iyi ndirimbo kuri King James.

Bitewe n'uko muri uriya mwaka yari yashyize hanze indirimbo nke, byatumye atekereza kwandika indirimbo 'Ni Danger' isimbura 'Ntibisanzwe' yari yagurishije King James.

Ati "Ntacyo nari nsigaranye. Ni ukuvuga ngo niba wari ufite ikintu hanyuma ntugitange ugomba kugihita ushaka ikigisimbura muri ako kazi kanjye rero nibwo nahise nkora 'Ni Danger'. Akenshi hari igihe mba mvuga ngo kuba naragurishije 'Ntibisanzwe' ni byo byampaye 'Ni Danger'.”

Danny Vumbi avuga ko King James yamwishyuye amayero 500. Ushingiye ku ivungisha ryo mu 2014, amayero 500 yamvuga ibihumbi 423,500 Frw, ni mu gihe ushingiye ku ivungisha ryo muri uku kwa Gatandatu (Kamena) amayero 500 avunja ibihumbi 698,477 Frw.

King James yishyuye ibihumbi 423,500 Frw ku ndirimbo ‘Ntibisanzwe’ ya Danny Vumbi
Dany Vumbi yatangaje ko kugurisha indirimbo 'Ntibisanzwe' kuri King James byatumye agira igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Ni Danger' yamamaye cyane
Danny Vumbi yavuze ko yandika indirimbo 'Ntibisanzwe' yatekerezaga kuyikora afatanyije na Kidum cyangwa se Riderman 

Kuva mu 2014, King James asohoye iyi ndirimbo 'Ntibisanzwe' yarakunzwe cyane ndetse nawe bimuha ijambo mu muziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DANNYVUMBI

">
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTIBISANZWE' YA KING JAMES

">

VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND