Imyiteguro y’igitaramo Eric Pisco azakora ku Cyumweri tariki 30 Kamenya 2024, muri Centre Missionaire Lavigerie igeze ku kigero cya 99% . InyaRwanda.com twamusuye atubwira ko ahishiye byinshi abakunzi be muri iki gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo 15.
Eric Pisco ni umuhanzi, umucuranzi, umuririmbyi ubarizwa
muri Kiliziya Gatolika, umaze imyaka irenga 14 muri muzika yo gusingiza Nyagasani,
iki gihe cyose akimaze ari umunyamuryango wa Chorale de Kigali.
Mu myaka itatu(3) ishize amaze acishamo akaririmba nk’umuhanzi ku giti cye, yakoze indirimbo nyinshi zirimo izakunzwe cyane twavuga nka”Allelluya Pasika yacu”, “Ngukesha byose” iri mu njyana ya gakondo ndetse yanakunzwe n’abatari bake wongeyeho umuzingo w’indirimbo 15 zavuyeho igitekerezo cy’iki gitaramo.
Yatangaje ko igitekerezo cyo kumurikira abantu uyu muzingo yagitewe nuko yari amaze guhanga indirimbo nyinshi kandi yumva zagira icyo zifasha abantu bityo yifuza kuzibasangiza anabifatanya no kuzishyira ku mugaragaro
Yijeje abazitabira iki gitaramo ibyishimo bisendereye nk’uko n’ubusanzwe abamuzi basanzwe bamuziho guhaza imbamutima z’abumva umuziki we yagize ati” Abantu barabizi nkora ibintu byiza, abanzi ncuranga mu Kiliziya, abanzi ncuranga mu bitaramo, baranzi ko nkora ibintu byiza, umuziki uzaba ari mwiza, amagambo azaba ari meza ndabizi azafasha abantu ufatiye ku ndirimbo 2 maze gusohora abantu bazakiriye neza,bazaze bazishima.’’
Yanatangaje kandi ko muri iki gitaramo haziganzamo sitire
(style) zidasanzwe mu micurangire isanzwe imenyerewe muri Kiliziya Gatolika.
Eric Pisco ahishiye byinshi abakunzi be muri iki gitaramo
Eric Pisco n'itsinda rye imyiteguro yayigeze ku musozo
Umwanditsi w'Inkuru: Nshimiyimana Jean(Doxvisual)
Amafoto& Video: Nshimiyimana Jean (Doxvisual)
TANGA IGITECYEREZO