FPR
RFL
Kigali

NBA: Bwa mbere mu mateka umwana agiye gukinana na Se

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/06/2024 9:30
0


Ikipe ya Los Angeles Lakers isanzwe ikinamo Lebron James yatoranyije umuhungu we Bronny James w’imyaka 19 ngo azayikinire mu mwaka utaha w’imikino, bikaba ari ubwa mbere bigiye kubaho mu mateka ya NBA.



Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwinjiza abakinnyi bashya muri Shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA Championship, isanzwe izwi nka NBA Draft.

Ikipe ya Los Angeles Lakers yahisemo umuhungu wa Lebron James witwa Bronny James ngo azayikinire mu mwaka utaha w’imikino nyuma y'uko yitwaye neza mu ikipe ya University of Southern California yari asanzwe akinira dore ko mu mikino 25 yayikiniye yagiye agira ikigereranyo cy’amanota 4.8 ku mukino, rebounds 2.8 ku mukino, atanga imipira yavuyemo amanota 2.1 ku mukino.

Ni ubwa mbere mu mateka ya NBA umwana agiye gukinana na Se mu ikipe imwe nubwo hari amakuru avuga ko Lebron James ashobora guhitamo kuva muri Los Angeles Lakers ariko ubwo igihe yayigumamo ayo mateka yakwandikwa.

Abakurikiranira hafi iby'umukino wa Basketball bavuga ko iki ari igihe cye cyiza cyo guha inkoni umuhungu we akayikomezanya mu buryo butigeze bubaho mbere muri NBA. 

Lebron James w’imyaka 39, amaze gukina imyaka y’imikino (seasons) 21 muri NBA, aho yatsinze amanota arenga 40,000, ni yo menshi mu mateka ya basketball ya NBA. 

Lebron afatwa nk’umukinnyi b’ibihe byose mu mukino wa Basketball. Bronny James ashobora kuzagaragara bwa mbere mu mwambaro wa Lakers akinana na Se muri NBA Summer League izatangira tariki 12 – 22 Nyakanga 2024.


Lebron James agiye gukinana n'umuhungu we Bronny James muri Los Angeles Lakers


Ni ubwa mbere bibayeho muri NBA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND