Abahanzi Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close ndetse na Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol bataramiye mu Karere ka Musanze mu rugendo rwaherekeje abakandida-Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi kwiyamamariza muri kariya karere.
Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade Ubworoherane kuri uyu wa
Gatanu tariki 28 Kamena 2024 mu Karere ka Musanze mu
Majyaruguru y’u Rwanda.
Muri rusange, abakandida-Depite batangiye kwiyamamaza ku wa
21 Kamena 2024, mu rugendo rugamije kwiyegereza abaturage basobanura mu buryo
burambuye imigabo n’imigambi yabo, ndetse n’ibyo biyemeza kuzabakorera ubwo
bazaba bageze mu Inteko.
Bitewe n’ibyiciro buri wese yiyamamarijemo, abakandida-Depite
bagera mu turere dutandukanye, nko mu minsi ishize biyamamarije muri tumwe mu
turere two mu Burasirazuba n’ahandi hanyuranye.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, igaragaza ko Lisite ntakuka
y’abakandida biyamamariza ku mwanya w’abadepite bagera kuri 589. Ariko abari
basabye kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ni 665.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL)
ryatanze abakandida 54; Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza
y’Abaturage (PSD) ryatanze abakandida 59, Ishyaka Riharanira Demokarasi no
Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryemerewe abakandida 54;
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi
(PDI) ryatanze 55, PS Imberakuri yemerewe abantu 47. Mu bakandida biyamamaje mu
byiciro byihariye abagore 199 nibo bujuje ibisabwa byo
kwiyamamariza imyanya 24 mu Nteko.
Ni mu gihe Nsengiyumva Janvier ariwe mukandida
wemerewe kwiyamamaza ari umwe rukumbi. Umuryango wa FPR Inkotanyi n’imitwe ya
Politike bafatanyije, bo bemerewe abakandida-Depite 80 kwiyamamaza.
Tom Close yisunze indirimbo ye yise 'Naba umuyonga' yasusurukije ibihumbi by'abanya-Musanze bitabiriye kureba ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida Depite b'umuryango FPR Inkotanyi
Kenny Sol ubarizwa muri 1:55 AM
yisunze indirimbo ze zirimo 'Molomita' ataramira abanya-Musanze
AMAFOTO: The New Times
TANGA IGITECYEREZO