RFL
Kigali

Menya imijyi 5 ifite udushya utasanga ahandi ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/09/2024 9:24
0


Isi ni umubumbe ugira ibyawo ariko by’umwihariko ibihugu bigenda bikora udushya tudasanzwe dutandukanye. Hari imijyi itandukanye ku Isi iba ifite udushya ku buryo byakugora kuwubona ahandi hantu ku Isi.



Dore imijyi 5 ifite udushya utasanga ahandi ku Isi;

1.Barcelona – Esupanye

Bazilika ya Sagrada Familia yatangiye kubwaka mu 1882 kugeza n’ubu.

Nawe uri mu bantu babona ko burya kubaka inzu ndende bitinda, kuko nk’uko Wikipedia ibivuga KCT (Kigali City Tower) yatwaye imyaka ijyera kuri 5 kugira ngo yuzure. Ariko ugereranyije n’iyi nyubako yo mugihugu cya esupanye (Spain) ibi ni nk’agatonyanga mu nyanja.

Bazilika yo mu mujyi wa Barcelona yitwa Sagrada Familia yatangiye kubakwa mu kinyejana cya cumi n’icyenda (19) mu mwaka wa 1882, n’ubu iracyubakwa kuko ibikorwa byo kuyisoza biteganyijwe mu mwaka wa 2026 ubwo ikazaba imaze imyaka ijana na mirongo ine n’ine yubakwa (144).

2. Mexico – Mexico

Umujyi wa Mexico utebera metero buri mwaka

Mu gihugu cya Mexico muri America y’epfo navuga ko ari umwe mu mijyi iri mu byago byinshi cyane uko imyaka ishira. Uyu mujyi wubatse ku kiyaga cya Texcoco (Lago de Texcoco), ariko buri mwaka utebera (sink) munsi y’ubutaka nibura metero imwe.

3 Seattle – Amerika

Muri Seattle imbwa ziruta umubare w’abana babamo

America burya nayo ntitandukana cyane n’udushya cyane ko ari igihugu gituwe n’abantu benshi, kuko ubu gituwe n’abaturage barenga miliyoni magana atatu (300,000,000+).

Umujyi wa Seattle ukaba ufite agashya ko kuba ufite imbwa ziruta abana baba muri uwo mujyi. Abana bavugwa hano ni abatarageza imyaka 18, ni ukuvuga ngo byakugora kubona umwana kuruta kubona imbwa muri uyu mujyi.

4. Paris – Ubufaransa

Paris mu Bufaransa nta muhanda n’umwe ufite icyapa cya STOP 

Ujyiye kuvuga imijyi ikaze ku Isi ntihazemo Paris haba hari ikibazo, kandi ni umujyi munini, ibi binasobanuye ko hari urujya n’uruza rwinshi rw’ibinyabiziga.

Rero ikintu gitangaje cyane kuri Paris ni uko mu bimenyetso bimenyerewe mu muhanda mu bindi bice cya “STOP” kitagaragara muri uyu mujyi ahantu na hamwe. Icyanyuma cyavanywe mu muhanda mu 2013.

5. Singapore – Singapore

Muri Singapore iyo ugiye kuri Wifi y’undi muntu nta burenganzira ucibwa amafaranga

Muri Singapore ni kimwe mu bihugu uzasanga hamwe mu hantu uzasanga udushya n’amategeko adasanzwe.

Muri Singapore ntibyemewe gushyira telephone yawe kuri WiFi y’undi muntu igihe ifunguye, ntubyite ibyoroshye kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko y’iki gihugu.

Igihe uhamwe n’iki cyaha ushobora guhanishwa ihazabu y’amadolari ibihumbi icumi ($10,000), igifungo cy’imyaka 3 cyangwa byombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND