Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 27 Nzeri ni umunsi
wa 271 mu minsi igize umwaka usigaje 96 ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya
Gatolika irizihiza Mutagatifu Vincent de Paul na Florentin.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1590: Papa
Urban VII ubusanzwe witwaga Giovanni Battista Castagna yatabarutse nyuma
y’iminsi 13 nyuma yo kwimikwa nk’Umushumba Mukuru wa kiliziya Gatolika, ni we
wayoboye Kiliziya Gatolika mu gihe gito cyane.
1905: Ikinyamakuru
Annalen der Physik cyandika ku bijyanye n’Ubugenge cyashyize ahagaragara
inyandiko yanditswe n’umuhanga uzwi cyane mu bijyanye n’Ubugenge n’Ubutabire
Albert Einstein. Iyi nyandiko yagiraga iti ”Does the Inertia of a Body Depend
Upon Its Energy Content?” igaragaza formule ya E=mc²,Mass–energy equivalence
ikoreshwa cyane mu Bugenge n’Ubutabire.
1916: Iyasu
yabaye Umwami w’Abami wa Ethiopia gusa akurwa ku ngoma vuba biturutse kuri
Nyirasenge Zauditu.
1928: Repubulika
y’u Bushinwa yemewe n’Umuryango w’Abibumbye.
1959: Abantu
barenga ibihumbi 5 bapfiriye ku Kirwa cya Honshū mu Buyapani bazize umuyaga wo
mu Nyanja wiswe ’typhoon’.
1961: Sierra
Leone yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1962: Yemen
Arab yabaye Repubulika.
1964: Komisiyo
yiswe Warren yashyize ku mugaragaro icyegereranyo cyayo, cyemeje ko Lee Harvey
Oswald ari we wishe Perezida John F. Kennedy.
1996: Nyuma
yo kwirukana Perezida Burhanuddin Rabbani wa Afghanistan, intagondwa zo mu
Mutwe w’Abatalibani zafashe Umujyi wa Kabul ndetse zivugana uwahoze ari umukuru
w’iki gihugu Mohammad Najibullah.
2002: East
Timor yashyizwe mu bihugu binyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye.
2008: Zhai
Zhigang yabaye Umushinwa wa mbere washoboye kugenda mu kirere atwawe
n’Icyogajuru Shenzhou 7.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1948: Duncan
Fletcher, wo muri Zimbabwe wabaye umukinnyi ndetse n’umutoza wa Cricket.
1966: Uche
Okechukwu, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Nigeria.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2009: Charles
Houston, Umunyamerika wakoraga ibijyanye n’ubukerarugendo bwo kurira imisozi.
2010: George
Blanda, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
TANGA IGITECYEREZO