RFL
Kigali

U Bufaransa bwanditse amateka yihariye! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/09/2024 8:40
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 28 Nzeri ni umunsi wa 272 mu igize umwaka hasigaye 95 kugira ngo ugere ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Néon wahowe Imana na Salonius wari Umusenyeri wa Genève.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1791: U Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane w’u Burayi cyatangiye guha agaciro n’uburenganzira Abayahudi bari babutuyemo.

1844: Oscar I yabaye Umwami wa Suède.

1867: Umujyi wa Toronto wabaye Umurwa Mukuru w’Intara ya Ontario.

1944: Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyavuye mu Nkambi ya Gisirikare ya Klooga, muri Estonia.

1950: Indonesia yinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.

1951: Columbia Broadcasting System (CBS) ni televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iyi tariki yashyize aharagaragara inyakiramashusho (televiseurs) zigurishwa zigaragaza amashusho ari mu ruvange rw’amabara ku buryo bigaragara neza.

1960: Mali na Sénégal byashyizwe mu Muryango w’Abibumbye.

1961: Coup d’etat ya gisirikare yabereye i Damascus yakuyeho ubumwe bwa Misiri na Syria ikitwaga United Arab Republic.

1995: Uwitwa Bob Denard afatanyije n’itsinda ry’abacanshuro bahiritse ubutegetsi bw’igihugu cy’Ikirwa cya Comoros.

1996: Mohammad Najibullah yishwe urubozo n’ingabo zigize intagondwa z’Abatalibani.

2000: Ariel Sharon wari Minisitiri w’Intebe wa Israel yagiriye uruzinduko ku Musigiti wa Al Aqsa Mosque, Abayahudi bayita Temple Mount muri Yeluzalemu.

2009: Ingabo ziyobowe na Capt. Moussa Dadis Camara muri Guinée zarashe ku bigaragambya zirabakomeretsa abandi bahasiga ubuzima, benshi mu bigaragambya bashyizwe ku kibuga cy’Umupira w’amaguru cyiswe Stade 28 Nzeri, akaba ari ikibuga giherereye muri Conakry cyakira abantu bagera ku bihumbi 35.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1982: Anderson Varejão wari umukinnyi wa Basketball ukomoka muri Brazil.

1986: Andrés Guardado, Umunya-Mexique wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2000: Pierre Trudeau wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada.

2002: Hartland Molson, akomoka muri Canada, yari Umushoramari, Umunyapolitiki ndetse n’Umuyobozi mu bijyanye na Siporo.

2022: Cooolio, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND