FPR
RFL
Kigali

Ngoma: Batangiye kwamamaza Perezida Kagame banamushimira ko imvugo ye ari yo ngiro - AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/06/2024 1:58
0


Ku gicamunsi cyo kuwa 24 Kanama 2024, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kibungo, bitabiriye igikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n'abakandida b'abadepite.



Igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Murenge wa Kibungo, byaranzwe no kwishimira ibyo Umukandida Paul Kagame yemereye abaturage batuye mu karere ka Ngoma mu myaka irindwi ishize.

Perezida Kagame akaba n'umukandida w'Umuryango wa FPR Inkotanyi yashimiwe ko ibikorwa yari yaremereye abaturage bo muri Ngoma, byose yabibagejejeho.

Abatuye mu Murenge wa Kibungo bavuga muri Manda ishize umukandida Paul Kagame, yari yabemereye kububakira ibikorwa remezo birimo Sitade ya Ngoma, hoteli, imihanda ya kaburimbo n'indi ifasha abaturage mu buhahirane, amavuriro n'amashuri, ibyo byose byarakozwe ndetse hiyongeraho kwegerezwa amazi meza no kugaburira abana ku mashuri.

Umuyobozi w'Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko mu Murenge wa Kibungo hatangirijwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida w'Umuryango ku rwego rw'Akarere kandi ko ibyo bikorwa bizakomereza mu mirenge yose igize ako karere.

Mapambano yabwiye itangazamakuru uretse ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi bizakomereza mu mirenge, ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame n'abadepite ba FPR Inkotanyi bazakora ibikorwa byo kwamamaza abakandida biyamamariza kuba intumwa za rubanda, ndetse kuwa Kabiri ya 2 Nyakanga 2024, umukandida Paul Kagame azaba arimo kwiyamariza mu Murenge wa Kibungo.

Yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuzitabira ibyo bikorwa byose kugira ngo kwamamaza abakandida babo bizagende neza. Ati "Turasaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwitabira ibikorwa byose byo kwamamaza umukandida wacu akaba na Chairman wacu ndetse n'abakandida bacu b'abadepite.

Turasaba abanyamuryango n'Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma kuzitabira igikorwa cyo kwamamaza umukandida tariki ya 2 ."

Abaturage batuye mu karere ka Ngoma batanze ubuhamya barimo abagore babwiye InyaRwanda.com bashima imiyoborere ya Perezida Kagame uri mu bakandida batatu biyamamaza mu matora y'umukuru w'Igihugu azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024. Bamwe muri bo bavuga ko iyo miyoborere myiza yatumye bitinyuka biteza imbere.


Barashimiye Perezida Kagame banamutangariza bazamutora muri aya matora ya Perezida


Umwanditsi: Justin Ngabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND