Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko indirimbo zivuga ibigwi umukandida w’umuryango, FPR INkotanyi, Paul Kagame zarenze 200. Ni ibintu asobanura ko bigaragaza uruhare rw’abahanzi n’urubyiruko muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Atangaje ibi mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame
bigeze ku munsi wa Gatanu, aho kuri uyu wa Kane yiyamamarije mu Karere ka Huye
ndetse na Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda, ahari hateraniye abantu barenga
ibihumbi 420.
Atangaje ibi kandi mu gihe ku wa 21 Kamena 2024, indirimbo zari zimaze kwakirwa zari 150.
Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatatu tariki 26 Kamena 2024 cyagarutse ku ruhare rwa Perezida Kagame mu guteza
imbere inganda Ndangamuco (Creative Industry), Minisitiri Utumatwishima yagaragaje
ko Umukuru w’Igihugu yifitemo kumenya guhitamo uwo aha inshingano, kandi uwo muntu agatanga umusanzu.
Yavuze ko muri iki gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza, abahanzi batanze umusanzu wigaragaza, kuko bahimbye indirimbo zirenga 200 zivuga ibikorwa Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize.
Ati “Ni umuntu uteganya y’uko twebwe bato tuzakomeza kurinda
ubumwe bw’abanyarwanda [...] Reka nshimire n’abahanzi n’abandi bahanga ibijya ku
mbuga nkoranyambaga (Content Creators), abahanzi twakiriye indirimbo zirenga
200 nkeka ko ari bwo bwa mbere (bibayeho), mwarakoze cyane na n’ubu muracyahanga,
ndagirango rwose dukomereze aho…”
Umuhanzi Muganga Christian uri mu bakoze mu nganzo muri iki gihe, yabwiye InyaRwanda ko yahimbiye indirimbo Paul Kagame kubera 'urukundo mukunda'. Ati "Numvaga ntacyo mfite natura FPR cyangwa Kagame uretse guhimba indiirmbo."
Akomeza ati "Mu gihe nk'iki, umuhanzi afite uruhare runini mu bikorwa byose bireba Igihugu ndetse no gufasha Abanyarwanda kumva akamaro ko gusigasira ibyagezweho."
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Umunyamabanga
Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera yavuze ko benshi mu
bahanzi bagiye bakora ziriya ndirimbo ari 'abanyamuryango babyibwirije'. Yavuze
ko no kuzishyira ku mbuga ari bo babyikoreye.
Ati "Umuntu afata igihangano cye uko abishaka
akagishyira ku mbuga nkoranyambaga, kandi kuri twe ni n'umurimo tutashobora
bitworoheye kumubwira ngo nabe yoroheje azagishyireho nibatangira
kwamamaza."
Gasamagera yavuze ko ari ibishoboka bashimira abahanzi ku bwo
kwibwiriza bagakora indirimbo zigaruka ku mukandida, kandi bakifuza no
kubabwira gukomeza kuzongera kuko 'biradufasha kumvisha abanyarwanda icyo
tugamije'.
Yavuze ko nawe yumva izi ndirimbo, kandi inyinshi zirimo
n'ibitekerezo "amaherezo bizanagaragara ko ari byo koko umukandida wacu
yifuza ko bizashyirwa imbere'"
Komiseri Tito Rutaremara yasobanuye ko abakoze ziriya
ndirimbo atari abanyamuryango gusa, kuko hari n’abandi babarizwa mu mashyaka
cyangwa se abaturage bashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame, bahurira hamwe
bakamuvuga imyato.
Ati “Kuri Perezida wa Repubulika ntabwo uzasanga ari
n'abanyamuryango ba FPR gusa hari n'abandi bari mu y'andi mashyaka, kuko bazi
ibyo yakoze baririmba.
Ushobora kubisanga no mu yandi mashyaka kuko bazi ibyo yakoze
byiza, aba bose bamutora ntabwo ari aba FPR gusa, usanga rero no muri abo
baririmba, ubona n'abaturage bari hamwe kandi wenda harimo n'abo mu y'andi
mashyaka bakaririmba Perezida wa Repubulika, afite umwihariko we."
Umuhanzi Christopher yashyize hanze indirimbo yise ‘Nzakomeza
Ntsinze’ igaruka kuri Perezida Kagame
Umuhanzi mu njyana gakondo, Mugunga Christian yakoze
indirimbo yise ‘Nyirijabo’
Umuhanzi wubakiye umuziki ku mudiho wa Afrobeat, Mico The
Beat yakoze indirimbo yise ‘RPF Dufite Papa’
Umuhanzi Jowest uri mu batanga icyizere yakoze indirimbo yise
‘Viva Kagame
Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’urukundo, Yvanny
Mpano yakoze indirimbo yise ‘Yarabikoze’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO Y'UMUHANZI MICO THE BEST
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YA CHRISTOPHER
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA MUGUNGA CHRISTIAN
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA JOWEST
KANDA HANO WUMVE REBE INDIRIMBO YA YVANNY MPANO
">
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTSINZI' YASUBIWEMO
TANGA IGITECYEREZO