Kimwe mu byo bamwe bavuga cyangwa bagaragaza n’uko umubare w'abakobwa mu muziki ukiri muto ugereranyije n'abasaza babo! Ibi bituma hari bamwe mu bakobwa bashikamye mu muziki batangiye gutekereza uko bafasha bagenzi babo nabo bagatera ikirenge mu cyabo.
Mu myaka 10 ishize ni bwo abakobwa bumvikanye cyane mu muziki
ugereranyije n'indi myaka ishize bitandukanye n'uko bimeze muri iki gihe. Hari
bamwe bagiye bagaragaza gucika intege, abandi bakavamo ku mpamvu zirimo nka
'ruswa y'igitsina' bakunze kugaragaza n'ubwo bikigoye kuyitahura.
Ariko kandi hari abagiye basezera kubera ko bumvaga ubusabane
n'Imana muri bo bwaragabanyutse, bitewe no gukora umuziki-Niko umuhanzikazi
Linda Montez aherutse kubwira InyaRwanda, nyuma y'uko atangaje ko afashe
ikiruhuko mu muziki.
Umukobwa witwa Lydia Abijuru aherutse kugira igitekerezo
cy'abahanga ahuriza hamwe abavandimwe be bashinga itsinda bise 'Sea Stars'. Ni
igitekerezo yaganiriyeho na bagenzi be nyuma y'igihe cyari gishize bombi
baririmba cyane mu bitaramo byabereye
mu tubari n'amahoteli atandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Lydia Abijuru washinze iri tsinda yize umuziki ku ishuri rya
muzika rya Nyundo asoza amasomo mu 2018, asanzwe afite ubumenyi mu gucuranga
'Piano', 'Guitar Base', kuririmba ndetse na 'Guitare acoustique’.
Muri iri tsinda kandi yiyambaje abavandimwe be Umutesi Neema
Rehema wasoje amasomo y'umuziki ku Nyundo mu 2016, ndetse ni umucuranzi wa
'‘guitare acoustique'. Hari kandi umuvandimwe wabo witwa Abijuru Lydia (Lee
Dia) nawe wize umuziki ku Nyundo, unafite ubumenyi mu gucuranga ‘guitare
acoustique.
Hiyongeraho kandi mubyara wabo Niyondama Agape Queen [Queen
Agape] wize ku Nyundo umuziki, Delphine Tuyisenge uvuza ingoma ndetse na Shama
La Grace ucuranga ‘Trombone’ na ‘Piano’.
Lydia Abijuru yabwiye
InyaRwanda, ko inzozi bafite mu muziki arizo zatumye bahisemo kwiyita ‘Sea Sats’.
Ati “Twahisemo iryo zina kuko dufite inzozi zo kuba bagari nk’inyenyeri zo mu nyanja
bityo imiziki yacu ikagera kuri benshi batuye Isi. Buri umwe muri twe ni
umuhanzi wabera ijwi rubanda.”
Uyu mukoba yavuze ko binjiye mu
muziki mu gihe bazirikana ko harimo ibicantenge byinshi, ariko intego zabo
zisumbye ibyo byose ari nayo mpamvu biyemeje gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.
Avuga ko binjiye mu muziki mu gihe abakobwa bakiri bacye cyane, kandi biyemeje
kuziba icyuho cyabo.
Ati “Ubishatse wabyita gutyo! Kuko
uruganda rw’umuziki wacu rurimo abakobwa bacye gusa twe ikitugenza ni ugusangiza
ubutumwa bwacu rubanda, ariho usanga bamwe muritwe batangiye gusohora
ibihangano byabo.”
Yavuze ko kwinjira kwabo byubakiye ku
ntego yo gutinyura abakobwa kwinjira mu muziki, no kubabera ikiraho cy’aho
batekereza gukandagira.
Ati “Intego zacu ni ukubera ijwi
urubyiruko tubinyujije mu bihangano byacu no gutinyura abantu bafite impano cyane
cyane abari n’abategarugori.”
Mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu muziki, Lee Dian ubarizwa
muri iri tsinda yasohoye Extended Play (EP) yise ‘Meant to Be’ iriho indirimbo
nka ‘Ikosa’, ‘’Igicucu’, ‘Meant to Be’ yitiriye EP ndetse na ‘Last Bus’.
Ni mu gihe Neema Rehema nawe aherutse gushyira hanze Ep ye
nshya yise ‘We (Chapter) iriho indirimbo nka ‘Mfite umugabo’, ‘Wowe’, ‘Ihorere’,
‘Umubiri’, ndetse na ‘Niwe’.
Uhereye ibumoso: Neema Rehema, Niyondamya Agape Queen, Abijuru
Lydia ndetse na Ishimwe Esther
Aba bakobwa batangaje ko binjiye mu muziki mu rwego rwo
kuziba icyuho cya bagenzi babo
Aba bakobwa basanzwe baririmba mu tubari n’amahoteli- Bavuze
ko bihurije hamwe kubera ko bashaka gushyira itafari ku rugendo rw’abo rw’umuziki
Mu byumweru 32 bishize, bahuye n’umuziki Bien Aime wahoze
muri Sauti Sol yo muri Kenya
KANDA HANO UBASHE KUMVA EP YA MBERE YA NEEMA REHEMA
KANDA HANO UBASHE KUMVA YA MBERE YA LEE DIA UBARIZWA MURI SEA STARS
TANGA IGITECYEREZO