FPR
RFL
Kigali

Dr Frank Habineza yijeje abaturage b’i Gisagara kuvugurura imihanda irimo uwamutindije ajya kwiyamamaza

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/06/2024 16:19
0


Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza yatangaje ko naramuka atowe azongera ibikorwaremezo mu karere ka Gisagara byumwihariko imihanda harimo n’uwo yanyuzemo aza kwiyamamaza.



Kuri uyu wa gatanu, Dr Frank Habineza nibwo yerekeje mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabimwemereye.

Ku isaha ya Saa Sita ubwo yageraga mu karere ka Gisagara, Dr Frank Habineza yasanze abaturage bagera mu bihumbi bamutegerezanyije amatsiko menshi, hanyuma bamwakirana yombi bamusanganira buri wese ashaka kureba uwo muntu uri kwiyammariza kuyobora u Rwanda.

Nyuma yo kubona ubwuzu n’urugwiro yakiranywe muri uyu murenge wa Musha uherereye mu karere ka Gisagara, Dr Frank Habineza yashimiye buri muntu wese wafashe umwanya we akaza kumutega amatwi ndetse asaba kuzahitamo neza bagahitamo Green Party.

Dr Frank Habineza kandi yasobanuriye abaturage bo muri Gisagara ko nubwo abantu benshi ariwe barimo baririmba ngo "Tora Frank Habinezza", bidahagije gusa ahubwo akwiye gutora n'Abadepite kugira  ngo bazunganirane mu gushyiraho amategeko no gushyira mu ngiro ibyo bemereye abaturage.

Dr Frank Habineza wageze kuri site yo kwiyamamarizaho atinze, yavuze ko impamvu yo gutinda ari uko imodoka zayobye ndetse kubera umuhanda mubi, bamara kubona inzira igera mu murenge wa Musha irabagora nyuma abanza kugira ngo amenye icyo Leta ivuga kuri uyu muhanda, bamubwira ko ubuyobozi bubizi bazabikoraho.

Dr Frank yagize ati “Impamvu twatinze kugera hano ni uko twageze mu nzira tukayoba hanyuma twayoboza bakatubwira ko twari twageze kure twongera gukora urundi rugendo rurerure kandi n’imihanda yatugoye cyane ntabwo ikoze.

Akomeza ati "Nabajije impamvu uyu muhanda udakorwa, bambwiye ko biri muri gahunda ariko bitari byajya mu Ngengo y’Imari ibintu bishobora gutwara  imyaka 10 bitari byajya mu buryo. Ijambo ryacu nka Green Party rirarema. Icyo tuvuze cyose kijya mu bikorwa.”

Yahise ashishikariza abaturage bo muri uyu Murenge wa Musha kuzamutora hanyuma mu kwezi kwa Nzeri bakazamubaza umuhanda wa Kaburimbo. Ati “Icyo tubasaba ni kimwe gusa, ni ukuzadutora ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mu kwezi kwa Nzeri muzaba mwamaze kubona imihanda myiza ya kaburimbo.”

Uyu muhanda uva i Saave mu karere ka Huye ndetse n’undi uva mu mujyi wa Gisagara werekeza muri uyu murenge wa Musha, urangwa n’ivumbi ryinshi cyane ko turi mu mpeshyi hakaba n’utundi duce turimo imikuku ku buryo imodoka igomba kuhagenda yigengesereye.

Kimwe mu bindi bibazo biri muri uyu murenge wa Musha, ni Network nke cyane ku buryo bigoye ko umuntu yaguhamagara agasanga telephone iriho cyangwa se ukaba utabona uburyo ukoresha Internet.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND