RFL
Kigali

Ayra Starr yatangajwe no kwamamara akiri muto

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/06/2024 9:20
0


Umuhanzikazi Ayra Starr w'imyaka 22 uri mu bahagaze neza muri Africa, kimwe n'abakunzi b'umuziki bavuga ko yamamaye akiri muto, nawe yatangaje ko byamutangaje kubona aho ageze kandi akiri muto mu myaka.



Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Ayra Starr, yikomanze ku gatuza avuga ko yamenyekanye cyane muri muzika akiri muto. Uyu muhanzikazi yabivuze mu kiganiro na ‘Music Talks’ aho yavuze ko yamenyekanye akiri muto nyuma yo gusohora EP ye ya mbere ’19 & Dangerous ‘mu 2021.

Yagize ati: “EP yanjye ya mbere yabaye icyamamare muri Afrika kandi nanjye byarantangaje guhita nkura mu maso ya buri wese nkiri muto. Tugomba kwemerera abahanzi gukura no kwisanga, sinzi rero niba ari bwo buryo bwanjye bwa nyuma".

Ayra Starr yavuze ko yatangajwe no kuba yaramamaye akiri muto

"Abantu batandukanye mu bice bitandukanye by'isi bakunda indirimbo zanjye. Ijwi ryanjye ntirisanzwe.”

Icyakora, yavuze ko hari ibihe byiza n’ibihe bibi kuri we, avuga ko mu gihe cya vuba ashobora kuba mukuru muri Afurika mu bijyanye n’umuziki. Yagaragaje kandi ko yanditse indirimbo eshanu ku nshuro ya mbere ahura na Don Jazzy, waje kumusinyisha muri Mavin Records.

Uyu muhanzikazi w'imyaka 22 amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe nka Commas, Sability, No Love, Rush n’izindi nyinshi. Ayra Starr kandi ari mu bahabwa amahirwe yo kuzegukana igihembo cya 'Grammy Award'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND