Perezida Paul Kagame yagaragaje ko urubyiruko rukwiriye kugira uruhare mu kubaka igihugu, ruhereye ku kumenya icyo ruharanira anagaragaza u Rwanda yifuriza abakiri bato.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyayobowe n’Umuyobozi w’Urwego
rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RMC, akaba n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Barore Cléophas na Abera Martina cyabaye kuri uyu
wa 17 Kamena 2024, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima
bw’igihugu.
Yahereye ku ngingo yo kuba Abera uri mu bayoboye ikiganiro
ari ubwa mbere agiye gutora, agaragaza ko abakiri bato b'u Rwanda bakwiriye gukura
batekereza ku cyerekezo bashaka guha ubuzima bwabo.
Ati: ”Ugiye gutora bwa mbere, warakuze ujya mu mashuri
abanza, ukomeza mu yisumbuye n’ayandi, ibyo wize byose wakabaye wibaza gute
nabishyira mu bikorwa, gute nabikora ngo bingirire akamaro umuryango wanjye
ariko n’igihugu muri rusange.”
Yavuze ko kugira ngo urubyiruko rugire uruhare mu kubaka
igihugu, byakabaye bijyana n'uko biga. Ati: ”Ibi byakabaye bijyana n'ibyo twize, nzaba
iki? bikajyana ariko n’impamvu ukora ibyo.”
Perezida Kagame yagaragaje ko bigoye gutsinda uri wenyine, ahubwo bisaba gutsinda ariko unafasha abandi kubigeraho, kuko biba byiza kubaho uzengutswe n’abatsinzi, akaba ari byo byubaka igihugu.
Yavuze ko kugera kuri ibyo byose bijyana no kwiremamo
icyizere. Ati: ”Kandi ugomba kwigirira icyizere, abantu ntibagira ubushobozi bumwe, ntukazajye ukora ibintu ushingiye ku bandi bantu, ahubwo reba wowe ukwiriye kuba
nde.”
Ibi bishimangira ingingo y’ibyo aheruka kubwira
urubyiruko ko utagira abandi abatsinzi na we utsindwa.
Yagaragaje ko hari ibyo urubyiruko rwakoze kugera aho u Rwanda rugeze ubu, avuga ko rwagize uruhare mu Kubohora igihugu ndetse n’ubu hari ibikorwa bari kugiramo uruhare, icyakora ntabwo baragera ku rwego rwifuzwa.
Nubwo hari urubyiruko rutekereza ko byahita bigerwaho ako kanya, Umukuru w'Igihugu yavuze ko guha ubuzima igisobanuro cyawe n’igihugu ni ibintu bifata igihe.
Yagaragaje ko nko muri Guverinoma benshi
ari urubyiruko kandi bari gukora neza, ariko atanga inama ko nta kwirara niba
ukoze neza ati: ”Abantu na rimwe ntibazigere bumva ko byarangiye, bagomba guhora
iteka batekereza ku cyakorwa.”
Nk’umubyeyi wuzukuruje, Perezida Kagame yavuze ku Rwanda yifuriza abakiri bato. Yavuze ko uburere ababyeyi baha abana none ari bwo buzagena ahaza h’igihugu ati: ”Uko tubarera ubu bivuze ejo hazaza.”
Yavuze ahazaza yifuriza abakiri bato ati: ”Ejo hazaza
tubifuriza ni uko bazagira uruhare muri ejo hazaza.”
Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa none ari byo abakiri bato bazubakiraho, mbega
bazagendera mu birenge by’abakuze.
Yatanze igisobanuro cy’amatora, ati: ”Amatora ni nko kuvuga ngo ibyacu birambe
uko bagenda barutana buri wese agende agera ikirenge mu cyundi.”
Yavuze ko nubwo bombori bombori ari yose, ariko u
Rwanda rwiteguye neza igikorwa cy'amatora. Yabisobanuye ahereye ku bihe byo kwiyamamaza byeregereje.
Perezida Kagame ati: ”Ndibwira ko ntakizahinduka murabizi Tora Tora, Ndandambara yantera ubwoba, ntabwo nshidikanya ko igihugu cyiteguye kandi ntakizadutera ubwoba, kandi nubwo hari bombori bombori hirya no hino ariko iyo ngiyo dufite umuti wayo.”
TANGA IGITECYEREZO