Kigali

Kwibuka30: Hibutswe abari abahanzi, urubyiruko, abasiporutifu n’abari abakozi ba MIJEUMA bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/06/2024 11:01
0


Hibutswe abari abakozi ba Minisiteri y'Urubyiruko n'Amashyirahamwe (MIJEUMA), abakoraga siporo by’umwuga, abahanzi, urubyiruko n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.



Mu gikorwa cyabimburiwe no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, hakozwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abasiporurifu, urubyiruko, abakozi ba Minisiteri y'Urubyiruko n'Amashyirahamwe, abahanzi n'abandi bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyahuje Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi (MoYA), Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS). 

Mu ijambo ry'ikaze, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko iki gikorwa ari umwanya wo gukomeza gushimangira inzira nshya abanyarwanda bahisemo yo kwunga ubumwe, bakiyubakamo icyizere bashakira buri munyarwanda wese iterambere rihamye kandi bimakaza indangagaciro z'ubupfura bakomora ku bakurambere.

Mu kiganiro yatanze kigaruka ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Jean Damascene  Bizimana yagaragaje ko gusenyuka k’umuco nyarwanda byagaragariye mu bategetsi nka Perezida Kayibanda na Habyarimana bigishijwe n’abakoloni na Kiliziya Gatolika, byubatse urwango rwagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagarutse ku bayobozi bakuru n’abakozi b’iyari Minisiteri y’Urubyiruko no Guteza imbere Amashyirahamwe nka Nzabonimana Callixte na Bikindi Simon, yerekana uruhare rwabo mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yerekanye kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, abayobozi b’abajenosideri n’abafatanyabikorwa babo b’Ababiligi bashyizeho ingamba zigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishije itangazamakuru n’abashakashatsi bashyigikiye Leta yakoze Jenoside.

Ijambo rye yarisoje yibutsa ko abayobozi babereye u Rwanda bakwiye gushingira ku muco nyarwanda wo kwimakaza ubunyarwanda nk’uko byahoze mbere y’umwaduko w’abakoloni, bakarwanya amacakubiri ashingiye ku kintu icyo ari cyo cyose cyasenya isano-muzi y’ubunyarwanda.

Mu butumwa yatanze, Minisitiri wa MoYA, Dr. Utumatwishima yasabye abahanzi gusigasira amateka y'u Rwanda bifashishije ibihangano bitandukanye yaba kwandika ibitabo, gukina filime, umuziki n'ibindi. 

Yaboneyeho gushimira abakomeje kugaragaza ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, anenga n'abigira ba ntibindeba by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga mu bihe byo kwibuka.

Yagize ati: "Iyo ubonye ikibi gikorwa, umuntu akavuga nabi ubuyobozi bwubatse iyi myaka 30 turimo, akavuga nabi Perezida wa Repubulika tureba, kandi ibi bihamya byose tubifite, hagira n'icyandikwa na MINUBUMWE,... ukaba unahari ntuvuge uti koko ni uko bimeze ngo unabisangize n'abandi, ku ruhande rumwe uba ubeshya."

Mu bandi batanze ibiganiro bigaruka ku mateka yabo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abahanzi nka Susanne Nyiranyamibwa, Munyanshoza Dieudonne n'abandi. Umuhanzi Musinga Joe uherutse guhuriza abahanzi batandukanye mu gitaramo yise 'Mudaherwanwa30' ni we waririmbye muri iki gikorwa.


Abayoboye Minisiteri eshatu zari zihuriye muri iki gikorwa bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah


Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yitabiriye iki gikorwa


Bunamiye abari urubyiruko, abahanzi, abasiporutifu, abahoze ari abakozi ba MIJEUMA n'abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi


Minisitiri Jean Damascene Bizimana yibukije abitabiriye ko bakwiriye kurangwa n'indagagaciro z'ubunyarwanda mu buzima bwa buri munsi


Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ubuhanzi bukora kandi bukarema, ashimangira ko abanyarwanda bakeneye guharanira kubaka urukundo


Dr. Utumatwishima yavuze ko nta muntu w'urubyiruko ukwiriye kuba 'nta wamenya', ahubwo bakwiriye gukoresha impano zabo mu kuvuguruza abavuga nabi u Rwanda


Munyanshoza na Nyiranyamibwa batanze ubuhamya muri iki gikorwa cyo #Kwibuka30



Nyiranyamibwa Susanne ni umubyeyi w'umuhanzi ufite ubuhamya buremereye


Hacanwe n'urumuri rw'icyizere

Abayobozi n'abakozi ba Minisiteri eshatu bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa


AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND