Kigali

Biraruhura: Impamvu ari byiza kurya witonze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/06/2024 13:47
0


Akazi kihutiwa, inama, urugendo n'ibindi byinshi, akenshi usanga bitubera impamvu zituma dufata amafunguro yacu twihuta.



Nyamara gufata no kubaha igihe cyo kurya ni ingenzi cyane mu mikorere myiza y'umubiri wacu nk’uko Healthline ibitangaza.

Ibyiza 5 byo kurya witonze:

1. Kurya twitonze bifasha imigendekere myiza y'igogora

Iyo tutakanjakanje neza ibyo turiye ngo binoge, bishobora kugera mu gifu birenze ingano igifu gishobora kwakira mu buryo busanzwe.

Ibi rero bituma igogora rigenda gahoro, ibyo twariye bigatinda mu gifu ndetse bikanazamura igipimo cya acide yo mu gifu ishobora no kwangiza igifu igihe ibaye nyinshi. 

Tubibutseko igogora ritangirira mu gukanjakanja, aho iyi ari intambwe ikomeye yo gufasha urwungano rw'igogora kutinaniza ndetse bikanafasha mu ikorwa ry'umusemburo uhagije  witwa enzyme wifashishwa mu igogorwa ry'ibyo tuba tumaze kumira.

2. Kurya twitonze bituma umubiri wakira neza intunga mubiri ukuye mu byo twariye

Igihe cyose tudafashe umwanya uhagije wo gukanjakanja ibyo turiye ngo tubinoze neza, igice kinini cyabyo gikomeza kuba uduce tunini ku buryo bitorohera urura rutoya gukuramo ibitunga umubiri wacu ndetse bikanadutera ibibazo binyuranye by'igogora ryagenze nabi birimo nko kwiyongera kw'imyuka mu nda, ari byo benshi bazi nko gutumba.

Umuntu wese arahita yumva ko iyo turiye twitonze, ibyo turiye biranoga bigahindukamo uduce dutoya cyane ku buryo urura rutoya rubasha gukuramo ibitunga umubiri wacu ukamererwa neza.

3. Kurya twitonze bidufasha gukurikirana ibiro byacu ndetse n'umubyibuho

Gufata umwanya uhagije  wo kurya ni bwo buryo bwa mbere bwo kumva niba uhaze neza cyangwa se ugikeneye gukomeza kurya.

Ibi bizakurinda guhora ufata ibyo kurya bya hato na hato benshi bakunda kwita kuryagagura bikaba bimwe mu bitera umubyibuho ukabije.

4. Bidufasha kandi kurinda amenyo ndetse n'ishinya.

Ibyo kurya bisaba imbaraga mu gihe cyo kubikanjakanja/kubihekenya, byongera amacandwe mu kanwa ari nabyo bigabanya cyangwa bikanamaraho umwanda ujya ufata ku menyo ari nawo ushobora kwangiza igice cy'inyuma cy'iryinyo ndetse n'ishinya

5. Kurya witonze biraruhura

Kurya twitonze kandi tubishyizeho umutima, twumva neza uburyohe bwabyo, ndetse n'impumuro yabyo, bitugabanyiriza umujagararo 'stress' kubera ko umutima ndetse n'ubwenge biba biri ku byo turimo kurya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND