RURA
Kigali

Bakunda kwigenga! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Tanasha

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/06/2024 14:06
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Tanasha, ni izina rihabwa abana b’abakobwa risobanura ‘utava ku izima cyangwa utitiriza.’ Iri zina ryamamaye mu 1970 muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bimwe mu biranga ba Tanasha:

Tanasha ni umukobwa wumva aho yaba ari hose yagenzura abandi mu bushobozi bwe, kugira ngo ahindure ibintu byose uko abishaka.

Bazirikana cyane uburinzi bw’Imana kuri bo, bigatuma bita cyane ku buzima bwabo bw’umwuka.

Ba Tanasha bazi kumva, bagira urukundo rwinshi, bariyubaha, baratekereza cyane, bakunda gufatanya n’abandi, kandi bakunda kwitanga muri byose.

Bazi kubika amabanga cyane ku buryo bavamo abanyapolitiki beza.

Bishimira kugira ubuzima bwiza cyane no guhora bishimye ku buryo bikunze kubagira ibyamamare.

Kwambara neza kwabo bibongerera icyizere. 

Mu buzima busanzwe, Tanasha usanga ari umuntu utinyuka, ukunda kwigenga, ushishoza kandi ushishikazwa no gukora ubushakashatsi.

Azirikana icyo ashaka kugeraho n’impamvu ashaka kukigeraho.

Buri gihe Tanasha aba ashakisha amahirwe yo kuba we bwite no gukora ibintu bye kandi mu buryo bwe bwite.

Bamwe muri ba Tanasha b’ibyamamare:

Tanasha Donna: Umunyamideli akaba n’umuhanzikazi w’umunya-Kenya.

Ruchini Tanasha: Umunyamideli akaba n'umukinnyi w'icyamamare muri Sri Lanka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND