Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Tanasha,
ni izina rihabwa abana b’abakobwa risobanura ‘utava ku izima cyangwa utitiriza.’ Iri zina ryamamaye mu 1970 muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Bimwe
mu biranga ba Tanasha:
Tanasha
ni umukobwa wumva aho yaba ari hose yagenzura abandi mu bushobozi bwe, kugira
ngo ahindure ibintu byose uko abishaka.
Bazirikana
cyane uburinzi bw’Imana kuri bo, bigatuma bita cyane ku buzima bwabo bw’umwuka.
Ba
Tanasha bazi kumva, bagira urukundo rwinshi, bariyubaha, baratekereza cyane, bakunda
gufatanya n’abandi, kandi bakunda kwitanga muri byose.
Bazi kubika amabanga
cyane ku buryo bavamo abanyapolitiki beza.
Bishimira kugira ubuzima bwiza cyane no guhora bishimye ku buryo bikunze kubagira ibyamamare.
Kwambara neza kwabo bibongerera icyizere.
Mu buzima busanzwe,
Tanasha usanga ari umuntu utinyuka, ukunda kwigenga, ushishoza kandi
ushishikazwa no gukora ubushakashatsi.
Azirikana icyo ashaka
kugeraho n’impamvu ashaka kukigeraho.
Buri gihe Tanasha aba
ashakisha amahirwe yo kuba we bwite no gukora ibintu bye kandi mu buryo bwe
bwite.
Bamwe muri ba Tanasha b’ibyamamare:
Tanasha Donna:
Umunyamideli akaba n’umuhanzikazi w’umunya-Kenya.
TANGA IGITECYEREZO