Mu gihe cy'ukwezi gushize, Ubushinwa bwagaragaje umusaruro w'ubucuruzi utarigeze ubaho, ugera kuri miliyari $540, mu rwego rwo kwihutira kohereza ibicuruzwa hanze mbere y'uko imisoro mishya ishyirwaho.
Uyu mubare wiyongereyeho 5.9% ugereranyije n'umwaka ushize, ukaba ari igipimo cy'izamuka gikomeye mu mateka y'ubucuruzi bw'iki gihugu.
Muri uyu musaruro, ibyiciro by'ibicuruzwa byoherejwe hanze byagaragaje ibi bikurikira: Ibikoresho by'ikoranabuhanga n'amashanyarazi byinjije miliyari $124.52, Imashini n'ibikoresho bitanga ingufu byinjije asaga miliyari $88.98 nk'uko tubikesha Bloomberg.
Ibikoresho byo mu nzu n'amatara byinjije akayabo ka miliyari $30.66, Ibikinisho n'ibikoresho by'imikino byinjiriza ubushinwa miliyari $29.36, naho ibikoresho bya palasitike byinjije asaga miliyari $23.25
Iri zamuka ryatewe ahanini n'abafite ndetse n'abakora munganda bihutiraga kohereza ibicuruzwa hanze mbere y'uko imisoro mishya ishyirwaho, cyane cyane iturutse kubuyobozi bwa Trump aho bwafatiye ibihano by'imisoro yi 10% kubicuruzwa biva mubushinwa.
Ibi byatumye abakora munganda bihutira kohereza ibicuruzwa hanze kugira ngo birinde ingaruka z'iyo misoro mbere yuko into bihano butangira gukurikizwa.
Nubwo iri zamuka ryatanze umusaruro mwiza mu gihe gito, abasesenguzi bibaza ku ngaruka z'igihe kirekire z'iyi misoro ku bucuruzi bw'Ubushinwa.
Hari impungenge ko izamuka ry'iyi misoro rishobora kugabanya umuvuduko w'ubucuruzi bw'Ubushinwa mu mezi ari imbere, bigatuma ubukungu bw'igihugu bugira intege nke.
Ibigo by'ubukungu nka Goldman Sachs byateganyije ko kohereza ibicuruzwa hanze bishobora kugabanuka ho 0.9% mu mwaka utaha, mu gihe ibindi bigo byo byemeza ko nta mpinduka zizabaho.
Mu rwego rwo guhangana n'izi ngaruka zishoboka, abayobozi b'Ubushinwa barimo gutekereza ku ngamba zo guteza imbere isoko ryo mu gihugu no gushyigikira inganda, kugira ngo bagabanye ingaruka z'iyi misoro mishya ku bukungu bw'igihugu.
Mu gihe isi yose ikurikirana uko ibi bizagenda, biragaragara ko Ubushinwa buri mu rugamba rwo guhangana n'ingaruka z'iyi misoro mishya, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukungu bwabwo no kurinda inyungu z'inganda n'ubucuruzi.
Ubushinwa bwohereza ibikoresho byinshi by'ikoranabuhanga
Uyu musaruro buwukesha inganda aho zagurishije byinshi mbere y'uko Amerika itangira gushyira mu bikorwa ibihano
TANGA IGITECYEREZO