Ibyishyimo ni byose muri Leta ya Massachusetts, mu mujyi wa Boston, kubera ko ikipe yabo yegukanye Shampiyona ya National Basketball Association (NBA) 2024.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kamena 2024, Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks umukino wa Gatanu, ni uko ihita yuzuza intsinzi enye kuri imwe ya Dallas Mavericks, ihita yegukana NBA 2024.
Uyu mukino wa Gatanu, wari wabereye kuri TD Golden, warangiye ari amanota 108 ya Boston Celtics kuri 88 ya Dallas Mavericks.
Intsinzi ya Boston Celtics, yayikesheje kwitwara neza mu gice cya mbere, itsinda uduce tubiri tugize icyo gice. Agace ka mbere Boston Celtics yatsinze amanota 28 kuri 18 ya Dallas Mavericks, naho aka kabiri itsinda 39 kuri 28.
Nubwo Dallas Mavericks yihariye igice cya kabiri, ntabwo yatsinze amanota menshi yari kubasha gukuramo ikinyuranyo cy'amanota Boston Celtics yari yatsinze mu gice cya mbere. Agace ka gatatu Dallas Mavericks yatsinze amanota 21 kuri 19 ya Boston Celtics, naho aka Kane itsinda 21 kuri 20 ya Celtics. Umukino muri rusange warangiye ari amanota 106 kuri 88 ya Dallas Mavericks.
Umukino wa kane wari wahuje aya makipe, wabaye ku itariki 15 Kamena 2024, aho warangiye Dallas Mavericks itsinze amanota 122 kuri 84 ya Boston Celtics, ikaba ariyo ntsinzi rukumbi Dallas Mavericks yabonye ubwo yakinaga na Boston Celtics muri iyi mikino ya nyuma.
Ku itariki 13 Kamena, nibwo hakinwe umukino wa Gatatu, umukino Boston Celtics yabonyemo intsinzi ya Gatatu itsinze amanota 106 kuri 99 ya Dallas Mavericks.
Umukino wa kabiri wakinwe ku itariki 10 Kamena, warangiye Boston Celtics itsinze amanota 105 kuri 98 ya Dallas Mavericks, naho umukino wa mbere wakinwe ku itariki 7 Kamena, urangira Boston Celtics itsinze amanota 107 kuri 89 ya Dallas Mavericks.
Iyi Boston Celtics yegukanye NBA ya 2024, yaciye amarenga mu mikino ya NBA Regular Season, kubera ko mu Burasirazuba yasoje ari iya mbere yaratsinze imikino 64, igatsindwa imikino 18 gusa.
Dallas Mavericks yo zari zihanganiye iki gikombe, mu Burengerazuba yasoje imikino ya NBA Regular Season ari iya Gatanu, yatsinze imikino 50, itsindwa imikino 32.
Boston Celtics yegukanye NBA ya 18
Boston Celtics yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Dallas Mavericks imikino ine kuri umwe
Ibyishyimo ni byose muri Leta ya Massachusetts mu mujyi wa Boston
TANGA IGITECYEREZO